iwacu_250_logo
Man City yitwaye neza mu mukino wayo wa mbere muri Premier League itsinda West Ham


Reported

By Mugisha Aimé-Thierry


15:20 CAT

THANKS & GOODBYE!

FT: WEST HAM 0-5 MAN CITY

Manchester City irabikoze yiyongera kuri Liverpool yatsinze umukino wayo ejo ariko Man City ifashe umwanya wa mbere aho zitandukanyijwe n’ibitego bibiri gusa. Man City iratanga ikizere cyo gutwara ikindi gikombe – Mugire ibihe byiza kandi Mwakoze.

15:15 CAT

FULL-TIME

WEST HAM 0-5 MAN CITY

Umukino wahuzaga West Ham na Man City ukaba uragiye Man City ifashe umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona nyuma yo gutsinda West Ham ku bitego byatsinzwe na Raheem Sterling watsinze ibitego bitatu, Gabriel Jesus na Sergio Aguero.

90+1 MINS

GOAL – STERLING

WEST HAM 0-5 MAN CITY

GOOOOAAALL!! RAHEEM STERLING ABIGIZE 0-5! Riyad Mahrez areukye umupira wuhereza Raheem Sterling uhise yirukanka neza cyane akora ku mupira inshuro imwe gusa arekura ishoti rikomeye cyane ubundi yandika igitego cye cya gatatu uyu munsi.

90 MINS

WEST HAM 0-4 MAN CITY

Ilkay Gundogan yari ahaye umupira mwiza Raheem Sterling ariko Lukasz Fabianski yari yabibonye ahita asohoka umupira awukuraho neza ari nako bongeraho iminota itanu y’inyongera kuri London Stadium.

86 MINS

GOAL – AGUERO

WEST HAM 0-4 MAN CITY

GOOOOAAALLL!! SERGIO AGUERO NTA KOSA AKOZE 0-4! Sergio Aguero aterekamo igitego kuri penaliti ateranye imbaraga umupira ugakora ku muzamu ariko ukerekeza mu izamu.

15:11 CAT

PENALITI IRASUBIRWAMO

WEST HAM 0-3 MAN CITY

Penaliti igiye gusubirwamo na Sergio Aguero

15:10 CAT

BAYIKUYEMO

WEST HAM 0-3 MAN CITY

Penaliti itewe na Sergio Aguero ikuwemo neza na Lukasz Fabianski ariko VAR iri gusuzuma ubanza Fabianski yasohotse mbere yuko umusifuzi avuza ifirimbi.

15:09 CAT

PENALITI – MAN CITY

WEST HAM 0-3 MAN CITY

Riyad Mahrez azamukanye umupira neza nuko ashyirwa hasi na Issa Diop mu rubuga rw’amahina nuko Michael Dean ahita yemeza penaliti. Raheem Sterling na Sergio Aguero bose barayishaka ariko Aguero niwe uyifashe arashaka igitego cye cya mbere muri uyu mwaka w’imikino.

82 MINS

WEST HAM 0-3 MAN CITY

Ryan Federicks ahuje na Sergio Aguero ku ruhande rw’ibumoso amushyira hasi nuko West Ham igerageza kwataka ku ruhande rw’iburyo ariko Sebastien Haller arekuye umupira ntiwagera kuri Javier Hernandez – Mukanya Phil Phoden na Ilkay Gundogan basimbuye David Silva na Kevin de Bruyne.

75 MINS

GOAL – STERLING

WEST HAM 0-3 MAN CITY

GOOOAAALLL!! RAHEEM STERLING ABIGIZE 0-3! Umupira uhawe Raheem Sterling usanze asigaranye n’umuzamu wenyine nuko umupira awumurenza neza cyane.

73 MINS

BIRAKOMEYE

WEST HAM 0-2 MAN CITY

Pablo Fornals ahinduye umupira mwiza uhura na Javier Hernandez uhise awushyira mw’izamu vuba vuba ariko Ederson awukuramo neza ugarukira Manuel Lanzini nawe awusubiza mu izamu n’umutwe ariko umunya-Brazil arahaguruka arongera awukuramo.

69 MINS

GUSIMBUZA

WEST HAM 0-2 MAN CITY

Gabriel Jesus niwe usohotse mu kibuga asimburwa na Sergio Aguero. Amashoti abiri mu izamu, igitego kimwe n’ikindi cyanzwe.

66 MINS

GUSIMBUZA

WEST HAM 0-2 MAN CITY

Impinduka zirakozwe kandi amategeko mashya arakoze cyane, Felipe Anderson ntabwo asohokeye ahabugenewe ahubwo ahise anyura ku murongo umwegeye. Ni amakuru mabi kuri West Ham.

63 MINS

IKARITA Y’UMUHONDO

WEST HAM 0-2 MAN CITY

Idi karita y’umuhondo. Felipe Anderson akuruye Aymeric Laporte agiye gukuraho umupira ku murongo.

61 MINS

IKARITA Y’UMUHONDO

WEST HAM 0-1 MAN CITY

Gabriel Jesus akorewe ikosa na Fabian Balbuena. Umusore wa West Ham ahawe ikarita y’umuhondo.

61 MINS

BIRAKOMEYE!

WEST HAM 0-2 MAN CITY

Robert Snodgrass winjiye mu kibuga asimbuye Jack Wilshere mu minota mike ishize ahinduye umupira mwiza imbere yizamu ariko Issa Diop ashyizeho umutwe unyura hejuru y’izamu gato cyane.

14:42 CAT

IGITEGO KIRANZWE

WEST HAM 0-2 MAN CITY

Gabriel Jesus yari yarariye. Igitego bagikuyeho ni 0-2.

14:41 CAT

VAR IRI GUSUZUMA

WEST HAM 0-3 MAN CITY

Tegereza gato hano VAR iri gusuzuma kurarira…

53 MINS

GOAL – GABRIEL JESUS

WEST HAM 0-3 MAN CITY

GOOOOAAALLL!! GABRIEL JESUS ATEREKAMO IKINDI 0-3! Ibi ni byiza kuri Man City ndetse byoroshye cyae kubera uburyo West Ham imeze mu kibuga. Umupira urekuwe na David Silva na Raheem Sterling mbere yuko bahindura umupira ugasanga Gabriel Jesus agaterekamo igitego.

51 MINS

GOAL – STERLING

WEST HAM 0-2 MAN CITY

GOOOOAAALLL!! RAHEEM STERLING ABIGIZE 0-2! West Ham itakaje umupira mu kibuga hagati none irahanwe. Riyad Mahrez afashe umupira arirukanka awuhere Kevin de Bruyne uhise yegera imbere gato nawe arekura umupira usanga Raheem Sterling ibumoso udakoze ikosa na rimwe imbere y’izamu.

49 MINS

WEST HAM 0-1 MAN CITY

Manchester City itangiye igice cya kabiri mu buryo butandukanye nubwo yasojemo igice cya mbere cy’umukino. Umupira wa mbere bakozeo bawuhaye Oleksandr Zinchenko ku ruhande rw’ibumoso uhinduye umupira imbere y’izamu ariko wari mugufi ukurwaho na Issa Diop urarenga.

45 MINS

GUSIMBUZA

WEST HAM 0-1 MAN CITY

West Ham ikoze impinduka aho yinjijemo Pablo Fornals baherutse kugura asimbuye Michail Antonio.

45 MINS

KICK-OFF

WEST HAM 0-1 MAN CITY

Turagarutse kuri London Stadium mu gice cya kabiri cy’umukino.

14:30 CAT

HT: WEST HAM 0-1 MAN CITY

EMMY BAHATI DIDO

MAN CITY CORRESPONDENT

Uyu mukino muri rusange kuwureba ni mwiza ariko urebye ku mpande zose ntago amakipe aragarura umwuka mu abakinnyi bayo. Gusa ku ruhande rw’ikipe yakiriye iri gukina neza ariko ku kijyanye no kurangiriza mu izamu biri hasi, isabwa gukosora maze igatsinda

Kuri Man City urebye uko yakinnye pre-season iri hasi cyane gusa uko umukino wagiye uzamuka yagiye igaruka uko mbere yakinaga gusa umuvuduko wa walker no kwihuta kwa jesus nibyo byagaragaje itandukaniro gusa reka turebe ibyo buri mutoza agenda agakosora.

14:25 CAT

HT: WEST HAM 0-1 MAN CITY

David Silva amaze gutsinda ibitego byinshi West Ham ari kumwe na Manchester City mu marushanwa yose kurusha ibyo yatsinze andi makipe atandukanye, yayitsinze ibitego bitandatu byose hamwe. [Opta]

14:20 CAT

HT: WEST HAM 0-1 MAN CITY

Gabriel Jesus yatsinze igitego muri buri mukino mu mikino itanu iheruka yabanjemo yakiniye i London ari kumwe na Manchester City mu marushanwa yose, yatsinze ibitego bitandatu byose hamwe. [Opta]

14:17 CAT

HALF-TIME

WEST HAM 0-1 MAN CITY

West Ham iraza kugaruka mu mukino mu gice cya kabiri?

45 MINS

WEST HAM 0-1 MAN CITY

Declan Rice akinnye neza cyane kuba yagumye mu rubuga rwe kuko bitumye akuraho umupira Raheem Sterling wari uzamutse neza cyane. Felipe Anderson ashatse guhita azamukana umupira ayuze mu kibuga hagati ariko awambuwe neza na David Silva.

42 MINS

WEST HAM 0-1 MAN CITY

Rodri akiniye nabi Jack Wilshere arahanwe. Hano hari amakosa menshi muri London Stadium ariko ntabwo Michael Dean aratanga amakarita y’umuhondo kuri ayo makosa.

35 MIN

WEST HAM 0-1 MAN CITY

Michail Antonio arenguye umupira awuha Sebastien Haller uhise awushyira ku gatura ashaka guhindukira ahita ashota mu izamu ariko ishoti arekuye rigarurwa neza na Ederson Moraes. Ishoti rya mbere rigana mu izamu ku ruhande rwa West Ham.

14:05 CAT

MAN CITY IRI KUGARUKA

WEST HAM 0-1 MAN CITY

EMMY BAHATI DIDO

MAN CITY CORRESPONDENT

Nyuma yo guhindura gato n’uburangare bwa Issa Diop bitumye Gabriel Jesus aba uwihuta ahita akoraho gato bituma ikipe ya Man City iyobora. Kuri uyu munota urebye umwuka wa Man City uri kugenda ugaruka uko umukino ugenda uzamuka gusa West Ham nayo niyo kwitondera ifite abakinnyi babahanga kugiti cyabo.

31 MINS

WEST HAM 0-1 MAN CITY

West Ham itakaje umupira mu kibuga hagati ugarukira Kevin de Bruyne ugerageje guce muri ba myugariro ba West Ham ariko Issa Diop ahita awumukuraho neza. Declan Rice ahise aza arawufata ariko ahahurira na Oleksandr Zinchenko.

24 MINS

GOAL – GABRIEL JESUS

WEST HAM 0-1 MAN CITY

GOOOOAAALLL!! GABRIEL JESUS ARABIKOZE 0-1!! Kyle Walker afashe umupira arirukanka arenga Aarib Creswell na Riyad Mahrez amuvira munzira ahindura umupira mwiza imbere yinzamu ugana ahagana muri penaliti na Gabriel Jesus ahita atera ishoti rigana hafi y’igiti cy’izamu. Lukasz Fabianski ntacyo yari gukora.

21 MINS

BIRAKOMEYE!

WEST HAM 0-0 MAN CITY

Riyad Mahrez ari kwigaragaza cyane. Agumye imbere nuko Kevin de Bruyne arekura umupira mwiza cuane ku ruhande rw’iburyo rw’urubuga rw’amahina nuko Mahrez yinjiramo neza cyane akubura ba myugariro ba West Ham ariko arekuye ishoti rikubita urushundura rwo ku ruhande.

19 MINS

WEST HAM 0-0 MAN CITY

Kevin de Bruyne agerageje guhindura umupira ariko ntiwagera neza kuri Gabriel Jesus. Mukanya gashize Oleksandr Zinchenko nawe agerageje umupira imbere y’izamu ukurwaho neza na West Ham itangira kuruhuka gake gake. Michail Antonio ari gufashwa na Manuel Lanzini ariko ntabwo bari guhuza neza bari gutakaza imipira myinshi.

13:45 CAT

UMUKINO NI 50/50

WEST HAM 0-0 MAN CITY 

EMMY BAHATI DIDO

MAN CITY CORRESPONDENT

Urebye aho umukino ugeza hano Man City ntabwo irakora bya bintu tuyimenyereyeho kuko West Ham iri kubona uburyo bwinshi kandi urebye ba myugariro ba Man City bari gukora amakosa menshi mu gihe kurundi ruhande ba myugariro ba West Ham bameze neza hano Phillipe Anderson ari kwitwara neza kuri ubu ni 50/50.

09 MINS

BIRAKOMEYE!

WEST HAM 0-0 MAN CITY

Riyad Mahrez wahawe umwanya imbere ya Bernardo Silva arekuye ishori rikomeye cyane imbere y’izamu ariko umupira ukurwamo neza na Lukasz Fabianski awurenza izamu werekeza muri koruneri. Bahise bayitera vuba vuba ariko ntacyo itanze.

08 MINS

HAGARAGAYE PENALITI

WEST HAM 0-0 MAN CITY

Sebastien Haller ukinye neza arekura umupira mwiza kuri Manuel Lanzini ku ruhande rw’iburyo nuko umupira awutakaza kuri Oleksandr Zinchenko. Lanzini agerageje kwisubiza umupira ahagana ku nguni y’urubuga rw’amahina nuko ahita yitura hasi kubera guhangana na Rodri.

Michael Dean agiye kuri VAR ariko avuga ko nta kosa ryabayemo.

06 MINS

WEST HAM 0-0 MAN CITY

Sebastien Haller yari agerageje Ederson Moraes ariko uyu munya-brazil akuyeho umupira neza ugarukira Aymeric Laporte. Bitwaye amapase make kugira ngo umupira ugere kuri Raheem Sterling ku ruhande ariko ntacyo amajije umupira.

04 MINS

WEST HAM 0-0 MAN CITY

Man City ntacyo irakora kidasanzwe. West Ham yarizamutse neza ku ruhande rw’iburyo mbere yuko umupira bawukuraho neza mu rubuga rw’amahina. Hari urusaku kuri London Stadium, bari kwishimira aka kanya gato cyane.

13:32 CAT

WEST HAM 0-0 MAN CITY

Pep Guardiola avuga ku bijyanye no gutwara igikombe muri uyu mwaka w’imikino: “Tugomba kwitwara neza kurusha umwaka w’imikino ushize kubera ko ntekereza ko n’amarushanwa dukina azaba ari hejuru cyane. Ndatekereza dukeneye amanota ari hejuru ya 90 kugira ngo dutware igikombe.” [BT Sport]

01 MIN

KICK-OFF

WEST HAM 0-0 MAN CITY

Umukino uratangiye kuri London Stadium! Liverpool iraguma ku mwanya wa mbere mu gihe kingana n’amasaha abiri?

12:28 CAT

WEST HAM v MAN CITY (13:30 CAT)

Mbibutse abakinnyi babanjemo ku mpande zombi…..

12:25 CAT

WEST HAM v MAN CITY (13:30 CAT)

Manchester City iheruka gutakaza umukino ufungura shampiyona ubwo yatsindwaga na Aston Villa muri 2008/09 icyo gihe yatsinzwe ibitego 4-2 harimo ibitego bitatu byabonetse mu minota irindwi bitsinzwe na Gabriel Agbonlahor.

13:23 CAT

ABAKINNYI BABANJEMO

WEST HAM v MAN CITY (13:30 CAT)

West Ham XI: Fabianski, Cresswell, Balbuena, Anderson, Lanzini, Wilshere, Haller, Diop, Fredericks, Antonio, Rice.

Man City XI: Ederson, Walker, Stones, Sterling, Jesus, Zinchenko, Laporte, Rodri, De Bruyne, D Silva, Mahrez.

13:15 CAT

UMUTUMIRWA

WEST HAM v MAN CITY (13:30 CAT)

Uyu munsi ndaba ndi kumwe n’umutumirwa uradufasha mu busesenguzi bwuyu mukino, ni Emmy Bahati Dido akaba ari Correspondent wa Man City kuri The CityUnited Report – Ikaze.

13:10 CAT

IKAZE KURI MWESE

WEST HAM v MAN CITY (13:30 CAT)

West Ham United igiye kwakira Man City mu mukino ufungura shampiyona ku mpande zombi, ni West Ham yiyubatse ku buryo bukomeye na Man City yongeyemo abakinnyi mu rwego rwo gukomeza ikipe yabo – Ikaze kuri London Stadium.

Mugisha Aimé-Thierry

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by Live Score & Live Score App