iwacu_250_logo
Uwahoze ari umutoza wa man utd yatangaje amagambo atangaje nyuma yumukino WA champions league wahuje Liverpool vs FC Barcelona. Uwahoze ari umutoza wa man utd yatangaje amagambo atangaje nyuma yumukino WA champions league wahuje Liverpool vs FC Barcelona.
Uwahoze ari umutoza wa man utd yatangaje amagambo atangaje nyuma yumukino WA champions league wahuje Liverpool vs FC Barcelona.

Jose Mourinho yatangaje ko yari yaribeshye guhita yemeza ko Liverpool yasezerewe muri Champions League nyuma yo kwishyura ibitego bitatu yari yatsinzwe na Barcelona mu mukino ubanza.

Uyu mutoza wahoze atoza Chelsea na Manchester United ntabwo yari we wenyine wavugaga ko abasore ba Jurgen Kloop badashobora gukuramo Barcelona ngo berekeze ku mukino wa nyuma w’iki gikombe gihuza amakipe yabaye aya nyuma iwayo.

Igitego cya Divock Origi hashize iminota irindwi umukino utangiye kuri Anfield Road byahaye Liverpool ikizere bituma bagera ku bitego 4-0 bwa Barcelona bayisezerera ku bitego 4-3 mu mikino itatu bituma yandika andi mateka akomeye ku mugabanw w’Uburayi

Jose Mourinho kuri beIN Sports mbere y’umukino – “Ntabwo njya nkina urusimbi kando ntawo nkunda gukina urusimbi ariko ntabwo nashyiraho igiceri kimwe mvuga ko Liverpool iragera ku mukino wa nyuma. Anfield yakora ibitangaza ariko ibi birarenze. 3-0 birarenze cyane.

“Batsinzwe ibitego 3-0. Uyu munsi ntabwo kwari ukwibaza uti ni gute twabahagarika. Uburyo bakoze ibintu bitangaje cyane bagatsinda Barcelona nyuma yo gutsindwa ibitego 3-0. Iri joro Anfield yari ahantu heza ho gukinira umupira w’amaguru. Nituvuga ko ibitangaza ari ubusa tuba dusobanuye byose ariko biraza byenda kuba ibitangaza.”

Nyuma yo kubona Liverpool ivuye inyuma ibitego bitatu, Mournho yahatirijwe kwemera ko yari yibeshye ubwo yavugaga ko Liverpool itazagera ku mukino wanyuma kandi avuga ko Jurgen Kloop afite imyumvire yo kumva ko bitararangira kandi yabigaragaje.

Jose Mourinho kuri beIN Sports nyuma y’umukino – “Ntabwo nari mbyiteze. Navuze ko ibitangaza ari ubusa. Ubu byabaye, Anfield ni ahantu ho kugira ibintu bidashoboka ibishoboka. Ariko mfite kuvuga ko iyi remontada ifite izina rimwe – Jurgen.

“Ntabwo ntekereza ko ari ubuhanga mu mikinire ariko ni umutima na roho ndetse n’ikizere gihambaye cyafashije aba bakinnyi ba Liverpool. Bari bazi neza ko bagize umwaka w’imikino mwiza ariko nta kintu bazabona cyo kwishira arko ubu bagize intambwe batera berekeza ku mukino wa nyuma.

“Ndatekereza Jurgen Kloop akwiye ibi kubera ko akazi ari gukora muri Liverpool ari agatangaza ariko ibi byose bimwerekeyeho, imyumvire ye ku giti cye yo kutava ku bintu, umwuka wo kurwana byatumye buri mukinnyi yitanga uko ashoboye. Ibyabaye uyu munsi byose byatewe n’imitekerereze ya Jurgen Kloop.”

Emmy bahati Dido

No comments so far.

Be first to leave comment below.

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by Live Score & Live Score App