iwacu_250_logo
Umuhanzikazi Allioni yatangaje impamvu ikomeye ituma ari wenyine nta mukunzi afite Umuhanzikazi Allioni yatangaje impamvu ikomeye ituma ari wenyine nta mukunzi afite
Umuhanzikazi Allioni yatangaje impamvu ikomeye ituma ari wenyine nta mukunzi afite

Mu munsi ishize umuhanzikazi nyarwanda Buzindu Uwamwezi Aline uzwi cyane nka Allioni nibwo yakunze kujya abazwa keshi niba yaba afite umukunzi nyirizi gusa uyu mukobwa ntiyakunze kujya agaragaza ukuri kuri ibi bintu dore ko yarucaga akarumira

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Nyakanga 2019 uyu mukobwa yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru maze ahatwa ibibazo bisa nk’ibi byo kuba yaba ari mu rukundo maze arerura avuga ko ntamukunzi ubu afite ngo bitewe n’uko afite gahunda nyishi cyane by’umwihariko ku muziki we

 

Yagize ati”by’ukuri ubu ndi njyenyine nta mukunzi mfite, suko namubuze ahubwo ndacyari kurwana no kuzamura umuziki wanjye, ubwo urumva ntabwo nabangikanya gahunda ebyiri icyarimwe ngo bikunde”

Allioni yasoje iki kiganiro avuga ko aheruka kujya mu rukundo kera cyane dore ko ngo abiheruka muri 2011 yiga muri secondary, ubu imyaka ishize ari umunani atabikozwa.

 

 

stizzo indatwa

No comments so far.

Be first to leave comment below.

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by Live Score & Live Score App