iwacu_250_logo
AFCON: Benin yasezereye Maroc iyitsinze kuri penaliti na Senegal isezerera Uganda




Reported

By Mugisha Aimé Thierry


22:50 CAT

UMUKINO URARANGIYE

UGANDA 0-1 SENEGAL

Umukino urarangiye, Senegal igeze muri 1/5 kirangzai aho izahura na Benin yasezereye Maroc mu mukino wabanjirije uyu – igitego kimwe rukumbi cya Senegal cyatsinzwe na Sadio Mane nubwo nyuma yaje guhusha penaliti yakuwemo neza na Denis Onyango.

86 MINS

GUSIMBUZA

UGANDA 0-1 SENEGAL

Impinduka za nyuma kuri Senegal aho M’Baye Niang asimbuwe na Mbaye Diang – harabura iminota ine yonyine Senegal igomba kwihagararaho ubundi bakabona itike ya 1/4 kirangiza ikazahura na Benin.

84 MINS

UGANDA 0-1 SENEGAL

Krepin Diatta akinnye neza cyane aho arengeje umupira umuntu wari umufashe ahita ahindura uruhande yerekeza ibumoso. Abafana ba Senegal bahise bamuha amashyi menshi ariko Diatta yigira imbere arekuye umupira ashakisha Sadio Mane ariko wari muremure.

82 MINS

GUSIMBUZA

UGANDA 0-1 SENEGAL

Senegal ikoze izindi mpinduka aho ikomeje ubusatirizi hinjiramo Keita Balde asimbuye Ismaila Sarr.

80 MINS

UGANDA 0-1 SENEGAL

Uganda yaribonye coup-franc irekuwe neza na Allan Kateregga nko muri metero 25 uvuye ku izamu rya Senegal ariko umupira Alfred Gomis awutera ibipfunsi ujya hanze – ibihe biteye ubwoba cyane kuri Senegal, bitangiye gukomera.

77 MINS

IKARITA Y’UMUHONDO

UGANDA 0-1 SENEGAL

Uganda ikoze izindi mpinduka aho Allan Kateregga yinjiye mu kibuga Khalid Aucho byashobokaga ko yabona ikarita y’umuhondo nyuma yuko yari yahawe ikarita y’umuhondo hakiri kare cyane.

71 MINS

IKARITA Y’UMUHONDO

UGANDA 0-1 SENEGAL

Indi karita y’umuhondo kuri Senegal ihawe Kalidou Koulibaly nyuma akoreye ikosa rutahizamu wa Uganda, Emmanuel Okwi akamutereka hasi ariko coup-franc barekuye ntacyo itanze imbere y’izamu rya Senegal.

69 MINS

GUSIMBUZA

UGANDA 0-1 SENEGAL

Senegal ikoze impinduka za mbere aho Krepin Diatta yinjiye mu ikibuga asimbuye Henri Saivet ahita afata umwanya we mu kibuga hagati.

64 MINS

UGANDA 0-1 SENEGAL

Abdu Lumala ahinduye umupira mwiza cyane imbere y’izamu ndetse Uganda ibonye koruneri. Myugariro ya Senegal yahangayitse cyane aho bari gukuraho umupira vuba cyane – Uganda niramuka itsinze igitego kiraza giturutse kuri koruneri kuko uburyo Senegal iri kugarira birakomeye cyane.

60 MINS

PENALITI BAYIKUYEMO

UGANDA 0-1 SENEGAL

Sadio Mane arekuye umupira werekeza mu nguni y’izamu y’iburyo ariko byari bikomeye cyane kuko umupira Denis Onyango awupanguruyemo – Onyango n’intwari kugeza ubu ariko wakwibaza niba yarari mu kibuga? Yabonye ikarita y’umuhondo ndetse n’ikosa yakoreye Mane ryihuse cyane.

59 MINS

PENALITI YA SENEGAL

UGANDA 0-1 SENEGAL

Sadio Mane azamukanye umupira asigarana na Denis Onyango ariko uyu muzamu ufatwa nk’uwa mbere ku mugabane wa Afurika ariko uyu muzamu amukorera ikosa – Senegal ibonye penaliti igiye guterwa na Sadio Mane kabuhariwe.

57 MINS

GUSIMBUZA

UGANDA 0-1 SENEGAL

Uganda ikoze impinduka aho Patrick Kaddu asimbuwe na Allan Kyambadde – Uganda ikeneye kwataka cyane kandi bakeneye gucungira ku mipira y’imiterekano kuko bafite abagabo barebare cyane.

52 MINS

IKATIYA Y’UMUHONDO

UGANDA 0-1 SENEGAL

Idrissa Gana Gueye wa Senegal nyuma yo gukinira nabi Emmanuel Okwi akaba yeretswe ikarita y’umuhondo bitumye Uganda ibona coup-franc iri nko muri metero 35 uvute ku izamu rya Alfred Gomis itewe vuba vuba ntigire icyo itanga.

46 MINS

IGICE CYA KABIRI KIRATANGIYE

UGANDA 0-1 SENEGAL

Uganda niyo itangije igiec cya kabiri bakieneye kwitwaramo neza.

21:55 CAT

UBUSESENGUZI

HT: UGANDA 0-1 SENEGAL

JOHN BENNETT

BBC ANALYST IN AFCON

Navuganye n’umutoza wa Uganda mu ntangiro ziki cyumweru kandi yari afite ikizere cyane ko Senegal ifite intege nkeya muri ba myugariro bayo nubwo Kalidou Koulibaly ari mu kibuga.

Nubwo hari igitego kimwe kibatandukanyije kugeza ubu haracyari amahirwe ko Senegal yakongera ibitego kuko ifite Sadio Mane na Ismaila Sarr bashobora kuyifasha gutsinda ubwo Uganda yaba itangiye kurengera yataka cyane. Aliou Cisse araza kugorwa niki gice cya kabiri.

21:48 CAT

IGICE CYA MBERE KIRARANGIYE

UGANDA 0-1 SENEGAL

Igitegog cya Sadio Mane nicyo gitandukanyije impande zombi muri iki gice cya mbere ariko Uganda ntabwo irava mu mukino neza.

21:42 CAT

UBUSESENGUZI

UGANDA 0-1 SENEGAL

JOHN BENNET

BBC ANALYST IN AFCON

Uganda niramuka itakaje – nubwo biraba biteganyijwe ko basezerewe muri iki gikombe cy’Afurika – ikibazo kiraza kuba agahimbazamusyi barabona ndetse nibyo biraba bibaraje inshinga kurusha ibindi.

Abasore bakoze imyitozo yo kuwa Kabiri, ndetse bakora indi myitozo kuwa Gatatu bagezemo batinze ubwo bari bababwiye ko ibitu birashyirwa mu buryo mbere y’amasaha 48 umukino utangiye. Mbega imbaraga batakaje kuri icyo kibazo?

Hari umunyamakuru wo muri Uganda wambwiye ko abafana bishimye cyane batitaye kubyo abakinnyi bari gukora niba ari ukuri cyangwa atari byo. Ubu ntabwo aribwo buryo wakoramo imyituguro yo guhura n’iyi kipe ifite abakinnyi babahanga bigeze aha.

40 MINS

UGANDA 0-1 SENEGAL

Farouk Miya niwe wari uhagaze kuri coup-franc ya Uganda arekuye neza umupira awurenza urukuta rw’abakinnyi ba Senegal ariko urakomeza urenga n’izamu rya Senegal urarenga – umupira nuwo guterekwa imbere y’izamu rya Alfred Gomis.

39 MINS

UGANDA 0-1 SENEGAL

Abdi Lumala wa Uganda yari agerageke andi mahirwe meza mbere yuko igice cya mbere kirangira aho arekuye ishoti ariko Youssouf Sabaly awukuramo gusa habaye amakosa atumye Uganda abona coup-franc ibonetse inyuma gato y’urubuga rw’amahina.

31 MINS

IKARITA Y’UMUHONDO

UGANDA 0-1 SENEGAL

Khalid Aucho wa Uganda ahawe ikarita y’umuhondo nyuma y’ikosa akoreye rutahizamu wa Senegal na Rennes, Ismaila Sarri bitumye Senegal ibona coup-franc nko muri metero 30 uvuye ku izamu rya Denis Onyango.

29 MINS

UGANDA 0-1 SENEGAL

Uganda imaze kubona koruneri ebyiri zonyine imbere y’izamu rya Senegal ariko zose zagaragayemo kugarira nabi kwa ba myugariro ba Uganda aho nanubu umupira usanze Emmanuel Okwi arekuye ishoti ry’umutwe umupira urenga izamu.

22 MINS

UGANDA 0-1 SENEGAL

Uganda yari yatatse nanone – rutahizamu wa Uganda usanzwe akinira Emmanuel Okwi azamukanye neza umupira maze arekuye ishoti ukurwamo neza n’umuzamu wa Senegal, Alfred Gomis.

20 MINS

UGANDA 0-1 SENEGAL

Uganda ibonye amahirwe ibonyemo koruneri yayo ya mbere aho Farouk Miya arekuye umupira mwiza cyane akawuha Khali Aucho utari ufite umuntu mufashe ushyize umupira ku gatuza ariko yakabaye awushyize ku mutwe bitumye ba myugariro ba Senegal bahise bamwegera barawurenza.

18 MINS

GUSIMBUZA

UGANDA 0-1 SENEGAL

Uganda bitangiye kuyigora cyane aho ikoze impinduka za mbere muri uyu mukino hakiri kare cyane aho Mawanda Wasswa asohotse mu kibuga asimbuwe na Timothy Awany muri ba myugariro bayo.

15 MINS

GOAL – MANE

UGANDA 0-1 SENEGAL

GOOOAALL!! SADIO MANE ARABIKOZE 0-1!! Senegal nyuma yo kwitwara neza mu minota ya mbere y’umukino igaragaza kwataka cyane ikaba ifunguye amazamu ku gitego gitsinzwe na kabuhariwe Sadio Mane usanzwe akinira Liverpool yo mu gihugu cy’Ubwongereza nyuma yo kuzamukana umupira neza imbere y’izamu rya Uganda.

11 MINS

IKARITA Y’UMUHONDO

UGANDA 0-0 SENEGAL

Ahangaha umusifuz nta mikino afite aho Badou Ndiaye wa Senegal yeretswe ikarita y’umuhondo nyuma y’ubwumvikane bucye agiranye n’umusifuzi.

08 MINS

IKARIYA Y’UMUHONDO

UGANDA 0-0 SENEGAL

Uganda ibona ikarita ya kabiri y’umuhondo yeretswe Emmanuel Okwi nyuma y’ikosa yari akoreye Cheikhou Kouyate mu ikibuga hagati.

05 MINS

IKARITA Y’UMUHONDO

UGANDA 0-0 SENEGAL

Umuzamu wa Uganda, Deniss Onyango ahawe ikarita ya mbere ya Uganda nyuma yo gutinza umukino.

01 MINS

UMUKINO URATANGIYE

UGANDA 0-0 SENEGAL

Ikaze kuri uyu mukino wa kabiri wa 1/8 kirangiza cy’igikombe cy’Afurika, bibutsa ko umukino umaze kurangira mukanya ikipe ya Benin isezereye Maroc kuri penaliti 4-1 nyuma yo gusoza umukino amakipe anganyije igitego 1-1.

20:59 CAT

ABAKINNYI BABANJEMO

UGANDA v SENEGAL (21:00 CAT)

Uganda XI: Denis Onyango, Bevis Mugabi, Murushid Jjuuko, Godfrey Walusimbi, Hassan Wasswa, Michael Azira, Lumalu Abdu, Farouk Miya, Khalid Aucho, Emmanuel Okwi, Patrick Kaddu.

Senegal XI: Alfred Gomis, Kalidou Koulibaly, Cheikhou Kouyate, Lamine Gassama, Youssouf Sabaly, Idrissa Gana Gueye, Badou Ndiaye, Sadio Mane, Henri Saivet, Ismaila Sarr, M’Baye Niang.

20:58 CAT

UGANDA v SENEGAL (21:00 CAT)

Twihuse reka twerekeza kuri uyu mukino wa kabiri muri 1/8 kiragiza aho Senegal yazamutse ku mwanya wa kabiri mu itsinda rya gatatu igiye guhura na Uganda yasoje ku mwanya wa kabiri mu itsinda rya mbere.

20:55 CAT

MAROC IRASEZEREWE

FT: MAROC 1-1 BENIN (PENS: 1-4)

Nyuma yuko umukino urangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1 byatsinzwe na Youssef En-Nesyri watsinze igitego cya Maroc yishyura icyari cyatsinzwe na Moise Adelhou gusa Maroc yaje guhusha penaiti yabonetse ku munota wa nyuma w’umukino yatewe na Hakim Ziyech ikagonga ipoto byatumye berekeza mu minota 30 y’inyongera (extra-time) yaje kurangira amakipe anganya 0-0 aho bahise berekeza muri penaliti bituma Benin ikomeza itsinze penaliti 4-1.

20:50 CAT

IKAZE KURI MWESE

Mbanje gusuhuza buri umwe wese tugiye kubana muri uyu mukino wa kabiri wa 1/8 kirangiza ukaba umukino wa mbere wa 1/8 kirangiza tugiye kuba tubagezaho hano – Benin isezereye Maroc kuri penaliti nyuma yuko umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1 – Nyuma turabagezaho umukino wa Uganda na Senegal.


Mugisha Aimé-Thierry

Powered by Live Score & Live Score App