iwacu_250_logo
TRANSFER NEWS: Herrera muri Paris Saint-Germain, Rodri yasinyiye Man City & Buffon yasubiye muri Juventus

Uyu munsi taliki ya 04 Nyakanga amakipe amwe n’amwe yibitseho abakinnyi ari nabo tugiye kuba tugarukaho muri uyu mugoroba harimo Ander Herrera wamaze kugera muri Paris Saint Germain, Rodri wamaze kugera muri Manchester City na Buffon wamaze gusubira muri Juventus yahoze akinira.

Reka duhere ku nkuru ivuga ko Paris Saint Germain yegukanye igikombe cya shampiyona y’Ubufaransa giheruka yaba yamaze kwibikaho umukinnyi wo mu ikiuga hagati, Ander Herrera imukuye muri Manchester United aho yaziye ku buntu nyuma yuko ananiwe kumvikana na Man United ku amasezerano mashya – Herrera yasinye amasezerano y’imyaka itanu.

Tukiri i Manchester reka twerekeze muri Manchester City bivugwa ko yamaze kwibikaho umusore ukina mu ikibuga hagati muri Atletico Madrid, Rodrigo Hernandez uzwi nka Rodri imuguze miliyoni €70 bitumye aba umukinnyi wa mbere uhenze mu mateka ya Man City – Rodri yasinye amasezerano y’imyaka itanu.

Reka dusoreze kuri Gianluigi Buffon wamaze kuba asubira muri Juventus nyuma y’umwaka w’imikino umwe ayivuyemo akerekeza muri Paris Saint Germain ariko akaba yafashe umwanzuro wo gusubira i Turin nyuma yo gutandukana na Paris SG yafashije kwegukana igikombe cya shampiyona y’Ubufaransa.

Mugisha Aimé-Thierry

Powered by Live Score & Live Score App