iwacu_250_logo
Tottenham itangiye ibyitwaramo neza imbere ya Aston Villa ibifashijwemo na Harry Kane

Tanguy Ndombele yatsinze igitego mu mukino we wa mbere muri Premier League ubwo Tottenham Hotspur yatsindaga Aston Villa ivuye mu kiciro cya kabiri ibitego 3-1 harimo n’ibindi bibiri byatsizwe na Harry Kane ahagana mu minota ya nyuma y’umukino.

Igitego cya John McGinn cyabonetse ku muota wa cyenda w’umukino cyatumye Aston Villa igaruka neza cyane imbere ya Spurs yageze ku mukino wa nyuma wa Champions League yakinaga idafite Christian Ericksen wari uri ku gatebe k’abasimbura hafi isaha yose byari byagoranye kugira icyo bakora ikipe ya Dean Smith.

Christian Ericksen amaze kwinjira mu kibuga Tottenham yatangiye kwataka nuko Tom Heaton akuramo umupira neza wari ufitwe na Davinson Sanchez umupira ugarukira Tanguy Ndombele wahise aterekamo igiego cyo kwishyura kuri Tottenham Hotspur Stadium.

Tom Heaton yongeye kwigaragaza ahagarika Christian Ericksen neza ariko kwihagararaho kwa Aston Villa kwarangijwe na Harry Kane wahise aterekamo igitego cya kabiri nyuma y’amakosa yari akozwe na Jack Grealish.Ku munota wa nyuma w’umukino Harry Kane yongeye kongeramo igitego cya gatatu cya Tottenham ari nako umukino waje kuba urangira muri rusange.

Imikino yose yabaye uyu munsi

FT: West Ham 0-5 Man City
FT: Bournemouth 1-1 Shiffield United
FT: Bunley 3-0 Southampton
FT: Crystal Palace 0-0 Everton
FT: Watford 0-3 Brighton & HA
FT: Tottenham 3-1 Aston Villa

Imikino iteganyijwe ejo

15:00 CAT | Leicester v Wolves
15:00 CAT | Newcastle v Arsenal
17:30 CAT | Man United v Chelsea

Mugisha Aimé-Thierry

No comments so far.

Be first to leave comment below.

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by Live Score & Live Score App