iwacu_250_logo
Umunyeshuri wa UR yagerageje kwiyahura kuberumukobwa wamwanze. Umunyeshuri wa UR yagerageje kwiyahura kuberumukobwa wamwanze.
Umunyeshuri wa UR yagerageje kwiyahura kuberumukobwa wamwanze.

Ku wa Gatanu w’Icyumweru twaraye turangije, umusore wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’uburezi mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza, yagerageje kwiyahura kuko umukobwa bakundanaga akundana n’undi musore. Imana yakinze akaboko ntiyapfa.

Uyu munyeshuri akomoka mu Murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza, yiga mu mwaka wa kabiri mu masomo y’Amateka, Ubumenyi bw’isi n’uburezi (History, Geography with Education).

Amakuru avuga ko uriya muhungu yakundaga umukobwa nyuma uyu mukobwa  aza gukundana n’undi muhungu.



Uyu musore yagerageje kwiyahura akoresheje umuti wica imbeba uzwi nka Sumu ya Panya, aza kubonwa na bagenzi be bihutira kumugeza ku bitaro bya Gahini.

Aime Placide Muhire, Umunyeshuri ushinzwe gutanga amakuru muri iriya Kaminuza avuga ko ubuzima bw’uyu munyeshuri bumeze neza ndetse ko akomeje amasomo nk’ibisanzwe.

Uyu munyeshuri ushinzwe gutangaza amakuru arebana n’abanyeshuri cyangwa abagenew avuga ko iki gikorwa ntacyo cyangije mu mibereho isanzwe mu kigo kuko imibereho y’abanyeshuri.

Ati “Nta gikuba cyacitse kubera ibyabaye, nta mwuka mubi byateje mu banyeshuri kuko nta muntu wigeze asiba ishuri kuko hari mugenzi wabo wagerageje kwiyahura.”

Muhire agira inama abanyeshuri bagenzi be yo kwitekerezaho mbere y’uko bafata umwanzuro bakamenya igifitiye akamaro ubuzima bwabo, ntibumve ko kwibabaza ari cyo gisubizo cya nyuma.


Ibi bije nyuma y’uko mu mujyi wa Kigali naho hatangajwe inkuru y’umukobwa wiyahuye kuko umusore bakundanaga yamwanze.

Uyu we ku wa Gatandatu w’Icyumweru gishije yaje kwitaba Imana mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

iwacu250

No comments so far.

Be first to leave comment below.

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by Live Score & Live Score App