iwacu_250_logo
Ronaldo yatangaje amagambo atangaje kuri Mbappe Ronaldo yatangaje amagambo atangaje kuri Mbappe
Ronaldo yatangaje amagambo atangaje kuri Mbappe

Umukinnyi wabiciye bigacika muri Ruhago mu amakipe akomeye nka Real Madrid na FC Barcelona agakinira ikipe ye y’igihugu cya Brazil Ronaldo uzwi ku izina rye rya El Phenomenon amaze gutangaza ko ubu noneho yakumva neza abamugereranya na rutahizamu wa ikipe ya PSG Kylian Mbappe kandi ko anatangaza ko amukunda cyane. 

Bitewe no kwitwara neza kwa kwa Mbappe byatumye Uyu mwataka watakiye ikipe ebyiri zamacyeba mu igihugu cya Espain Real Madrid na FC Barcelona akanatakira ikipe ya Brazil avuga ko Uyu musore wa ikipe ya PSG afite ubuhanga bukomeye kandi ko imyatakire ye arimyiza kuko atajya apfa guhusha imbere yizamu. 

Mbappe, 20,yitwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2018-2019 mu ikipe ye ya PSG aho Yatsinze ibitego 33 mu imikino 29 yose yakinnye muri shampiyona yubufaransa bituma afasha ikipe ye Gutwara igikombe cya shampiyona Yikurikiranya mugihe Uyu musore mbappe ari gushakishwa cyane namakipe abiri yose yo mugihugu cya esipanye ariyo Real Madrid na FC Barcelona. 

Ronaldo abajijwe na ikinyamakuru Marca ko Hari bavuga ko babona Ronaldo muri Mbappe babagereranya yagize ati 

Ronaldo  – “Yego, nabikora, kandi ndamukunda cyane, sinzi Uko abakinnyi bafatwa kuri ubu, gusa ndinde wo kuvuga ibyo?, Abantu bishyuye amafaranga y’Umurengera kuri njye (Ronaldo), no kuri Zidane (Zinedine) gusa ni ibisanzwe mu umupira bitahinduka mu igihe Uyu musore yajya mu ikipe ya Real Madrid ”

Emmy bahati Dido

No comments so far.

Be first to leave comment below.

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by Live Score & Live Score App