iwacu_250_logo
RIB yataye muri yombi Visi-Meya w’akarere ka Musanze  akekwaho gukubita no gukomeretsa umugore we RIB yataye muri yombi Visi-Meya w’akarere ka Musanze  akekwaho gukubita no gukomeretsa umugore we
RIB yataye muri yombi Visi-Meya w’akarere ka Musanze  akekwaho gukubita no gukomeretsa umugore we

Ndabereye Augustin, umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Musanze yatawe muri yombi akekwaho gukubita umugore we ndetse akamukomeretsa.

mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kanama 2019, nibwo uyu muyobozi yagejejwe kuri station ya RIB mu karere ka musanze nyuma yo gukubita bikomeye uwo bashakanye.

biravugwa ko atari ubwa mbere uyu muyobozi agaragaje imico nkiyi ndetse ko yagiye agirwa inama akananirana nkuko umuyobozi w’intara y’amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney abivuga.

ati, “Twagiye tumwihanangiriza inshuro nyinshi ariko turizera ko ubutabera buza gukora akazi kabwo kuko iyo atari imyitwarire ikwiriye Umuyobozi ku rwego urwo arirwo rwose.”

uyu mugore nyuma yo gukomeretswa yahise ajyanwa mubitaro bya Ruhengeri aho ari kwitabwaho n’abaganga.

Ndayisaba Valens

No comments so far.

Be first to leave comment below.

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by Live Score & Live Score App