iwacu_250_logo
Rayon Sports yamaze kumenya igihugu izakiniramo umukino wo kwishyura na Al Hilar yo muri Sudan Rayon Sports yamaze kumenya igihugu izakiniramo umukino wo kwishyura na Al Hilar yo muri Sudan
Rayon Sports yamaze kumenya igihugu izakiniramo umukino wo kwishyura na Al Hilar yo muri Sudan

nyuma y’ubusabe ikipe ya Rayon Sports yashyikirije ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Africa CAF isaba ko umukino wo kwishyura wabera mukindi gihugu kitari Sudan, iri shyirahamwe ryasubije ko umukino ugomba kuzabera muri Sudan.

m’urwandiko Rayon Sports yanditse, yavugaga ko impamvu yo kwimura umukino ari ikibazo cy’umutekano muke muri Sudan ariko bakaba bandikiwe ibaruwa ibabwira ko umukino uzaba kuwa 25 kanama 2019 ndetse ukabera muri Sudan.

Anthony Baffoe umuyobozi wa CAF yagize ati, “Bwana Munyamabanga Mukuru, dushingiye ku ibaruwa yanyu igaragaza impungenge mwagize ku mukino twavuze, turabamenyesha ko CAF yakurikiranye iki kibazo yitonze. CAF yasabye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Sudani kurimara impungenge zijyanye n’umutekano kuri uyu mukino, na yo yemeza ko hari ingamba zafashwe kugira ngo umukino uzagende neza. Ku bw’ibyo, umukino uzabera muri Sudani nk’uko byari biteganyijwe ariko tuzakomeza kubikurikirana turebe ko umukino uzaba mu buryo bwiza

nyuma y’ibi Rayon Sports yatangaje ko iajya muri Sudan habura iminsi ibiri gusa ngo umukino ube ndetse ikaba ikomeje imyitozo ifashijwemo na Kayiranga Jean Baptiste.

Ndayisaba Valens

No comments so far.

Be first to leave comment below.

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by Live Score & Live Score App