iwacu_250_logo
Nyuma yokubona inota rimwe mumikino itanu umutoza wa gicumbi fc  yirukanwe. Nyuma yokubona inota rimwe mumikino itanu umutoza wa gicumbi fc  yirukanwe.
Nyuma yokubona inota rimwe mumikino itanu umutoza wa gicumbi fc  yirukanwe.

Nduwantare Ismaili wageze muri Gicumbi FC mu ntangiriro za shampiyona,ntiyabashije gufasha iyi kipe yaguze abakinnyi benshi kubona amanota ariyo mpamvu yarekuwe ku munsi wa 5 nta nota na rimwe afite.

Nubwo kandi Gicumbi FC yakinaga neza ndetse ikabona ibitego,ntiyabashije kubona inota na rimwe mu mikino 5 ishize byatumye umutoza wayo Nduwantare yerekwa inzira imusubiza I Bujumbura.

Mu minsi ishize nibwo uyu mutoza yahawe ibaruwa imubwira ko agomba gutsinda imikino ibiri muri itatu yari afite ariko byarangiye Kiyovu Sports na Mukura VS zimutsinze bituma asabwa kugenda kuri iki cyumweru nyuma y’inama yahuje abanyamuryango b’iyi kipe.

Mu minsi ishize nibwo Gicumbi FC yahagaritse umutoza wungirije Banamwana Camarade washinjwaga kuvangira umutoza mukuru Nduwantare ariko umusaruro uranga urabura.

Bwana Nduwantare Ismaili abaye umutoza wa kabiri wirukanwe muri shampiyona y’uyu mwaka nyuma ya Olivier Ovambe wa Mukura VS

Ku mukino wa 6 ikipe ya Gicumbi FC izakira ikipe ya Espoir FC kuri Stade ya Mumena kuwa kabiri tariki ya 29/10/2019,izatozwa na Hakizimana Charles uzwi ku izina rya Macari akaba yari umutoza w’abazamu.

Macari niwe ugiye kuba atoza wa Gicumbi FC by’agateganyo mu gihe igishakisha undi mutoza wo gusimbura Nduwantare Ismaili .

Ndayisaba Valens

No comments so far.

Be first to leave comment below.

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by Live Score & Live Score App