iwacu_250_logo
Musanze: Umugore wuwari visi meya yatunguye benshi nyuma yo kwandikira urukiko ibaruwa ijyanye n’urubanza rw’umugabo we Musanze: Umugore wuwari visi meya yatunguye benshi nyuma yo kwandikira urukiko ibaruwa ijyanye n’urubanza rw’umugabo we
Musanze: Umugore wuwari visi meya yatunguye benshi nyuma yo kwandikira urukiko ibaruwa ijyanye n’urubanza rw’umugabo we

kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Nzeri 2019 nibwo urukiko rwa Muhoza rwaburanishije uwahoze ari visi meya w’akarere ka musanze, Ndabereye Augustin ushinjwa gukubita no gukomeretsa umugore we.

Ndabereye yabajijwe niba yemera ibyaha akurikiranyweho, avuga ko yemera icyo gukubita no gukomeretsa uwo bashakanye ariko atemera icyo kumuhoza ku nkeke, akavuga ko yamukubise inshuro imwe mu ijoro ryo kuwa 29 Kanama 2019, ari nabwo yahise atabwa muri yombi.

Umugore wa Ndabereye yandikiye urukiko asabira mbabazi umugabo we nyuma yo kuva mu bitaro aho ubu ari koroherwa gusa urukiko rwatangaje ko iyi baruwa yateshwa agaciro ngo kuko ashobora kuba yayanditse kubera igitutu yashyizweho.

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko mu ijoro yakubisemo umugore we akamukomeretsa bikomeye kugeza ubwo ajyanywe kwa muganga, yamuhoye ko atigeze amugaburira kandi atanubahiriza inshingano z’urugo zirimo kugira isuku.

Ku ruhande rw’umwunganira, Me Habimana Donat, yasabye ko Ndabereye yaburana ari hanze, ariko anasaba Ubushinjacyaha kugaragaza ibimenyetso bikomeye bituma bikekwa ko icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashakanye uyu mugabo yagikoze.

Ndabereye abazwa ku bijyanye no kuba yarapfuye umusatsi umugore we akanamukomeretsa, yemera ko yamukomerekeje ari kumukubita ariko atigeze amupfura umusatsi, agasaba imbabazi z’ibyaha yemera.

Urukiko ruzafataho umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Nzeri 2019, ari nabwo ruzatangaza umwanzuro warwo ku ibaruwa y’umugore wa Ndabereye imusabira kurekurwa.

Source Igihe

Ndayisaba Valens

No comments so far.

Be first to leave comment below.

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by Live Score & Live Score App