iwacu_250_logo
Uwahoze ari miss RWANDA yakoze I gikora cy’ubutwari Uwahoze ari miss RWANDA yakoze I gikora cy’ubutwari
Uwahoze ari miss RWANDA yakoze I gikora cy’ubutwari

Miss iradukunda elsa

Itadukunda Elsa ni Miss w’U Rwanda wa 2017 akomeje igikorwa cy’urukundo cyo kuvuza abafite ikibazo cy’ishaza mu maso kuburyo bwihuse.

Ni ku munsi wa kabiri wiki gikorwa cyateguwe na Miss Rwanda 2017 afatanyije n’ibitaro bya Kabgayi ishami rishinzwe kuvura amaso kubufatanye ninzego zitandukanye.

 

Guverineri w’intara y’amajyepfo IGP Gasana Emmanuel yatangaje ko yishimiye iki gikorwa nditse ko cyagakwiye gushyigikirwa kikagera kuri beshi bacyeneye ubu bufasha.

Ati “ibintu mbonye aha nibyiza bicyeneye kugera kubaturage beshi maze bakagira ubuzima bwiza dore ko aribyo duhora dushishikarizwa na Perezida wa Repuburika ko umuturage agomba kugira ubuzima bwiza”.

Kuri uyu munsi iki gikorwa cyakurikiwe n’ababyeyi ba Iradukunda Elsa bari baje kumushyigikira aho bahamaze umunsi wose wiki gikorwa.

 

Umwe mubagize amahirwe yo kuvurwa yitwa Felicite Uwiringiyimaan yatangaje ko agifatwa n’amaso abaturanyi batangiye bamubwira ko aramarozi ndetse ko akwiye kujya kwirogoza.

Ati “byatangiye bambwira ko aramarozi ko ngomba kujya kwirogoza abandi ngo ngomba kujya gushaka abansengera, aho gukira ahubwo mbona nirya kabiri riba rirafashwe birangira mbaye impumyi burundu”.

 

 Yakomeje agira ati ” narinsigaye banyiba simenye unyibye, nkarya nkarenda ndangiza ntazi icyo ndikurya, mbese mumyaka 3 ishize narinzi icyo nsigaje ntakindi usibye Gupta, ariko Miss Rwanda azahorane amata kuruhimbi naho abaganga bo nakindi nabifuriza usibyi kubabwira ngo Imana yabigishije ibahe umugisha”.

 

Iki gikorwa kirakomeza kugeza mu mpera ziki cyumweru havurwa abafite ikibazo cy’ishaza mukarere ka Huye.

 

stizzo indatwa

No comments so far.

Be first to leave comment below.

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by Live Score & Live Score App