iwacu_250_logo
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yagize ibyo atangaza ku nkubiri y’abayobozi b’uturere bari kwegura no kweguzwa ubutitsa. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yagize ibyo atangaza ku nkubiri y’abayobozi b’uturere bari kwegura no kweguzwa ubutitsa.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yagize ibyo atangaza ku nkubiri y’abayobozi b’uturere bari kwegura no kweguzwa ubutitsa.

minisitiri Prof. Shyaka Anastase yavuze ko ntagikuba cyacitse kubera abayobozi b’uturere bari kwegura ubutitsa kuko bananiwe kuzuza inshingano zabo nkuko bisabwa.

Image result for shyaka anastase

mu ntangiro z’iki cyumweru nibwo amakuru yagiye acicikana hirya no hino mu binyamakuru aho abayobozi bo mu turere dutandukanye tw’igihugu bagiye begura ku mirimo ndetse bamwe muribo bakeguzwa kubera impamvu zitandukanye.

nyuma y’ibi, Prof.Shyaka Anastase abinyujije kurubuga rwe rwa twitter yahumurije abanyarwanda abibutsa ko ntagikuba cyacitse ahubwo ko u Rwanda rugomba kugendera kuri Demokarasi isesuye.

ati, “Nta gikuba cyacitse! Ibi ni ibisanzwe mu gihugu nk’ u Rwanda cyimakaza imiyoborere myiza, ishingiye ku buyobozi n’ ubushobozi byegerejwe abaturage, irangwa na demokarasi kandi ishyira imbere inyungu z’ umuturage n’iterambere ry’igihugu.”

  

bamwe mu bayobozi beguye harimo ba visi meya bombi b’akarere ka rubavu, Mu Karere ka Rutsiro Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yareguye, ndetse Meya na Visi meya b’akarere ka musanze bareguzwa undi yegura k’ubushake bwe. 

Ndayisaba Valens

No comments so far.

Be first to leave comment below.

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by Live Score & Live Score App