iwacu_250_logo
Minisitiri w’ubutabera yafatiwe ibihano kubera kugendera kumuvuduko mwinshi Minisitiri w’ubutabera yafatiwe ibihano kubera kugendera kumuvuduko mwinshi
Minisitiri w’ubutabera yafatiwe ibihano kubera kugendera kumuvuduko mwinshi

Johnston Busingye minisitiri w’ubutabera w’uRwanda yaciwe amande angana n’ibihumbi mirongo itanu (50,000) kubera imodoka ye yafashwe na camera zishinzwe kugenzura umuvuduko w’imodoka.

ibi byamenyekanye nyuma yuko uyu mu minisitiri yashyize konterivasiyo kurubuga rwe rwa twitter ndetse anavugako yiteguye kwishyura nubwo atariwe warutwaye ahubwo yaratwawe n’umushoferi we.

nyuma yibi abantu babonye ubutumwa bwe bamwe batunguwe ndetse bamwibutsako agomba kwishyura muminsi itarenze itatu bitabujije ko hari n’abamunenze.

Ndayizeye Christian yabwiye Minisitiri Busingye ati “Mu by’ ukuri wari umwe mu baminisitiri nkunda ariko nakurakariye. Kuri iyi nshuro wakoze ibinyuranye n’ amategeko, binyuranye n’ ibyo muhora mutwigisha”.

uwitwa Rudakemwa Nicky yagize ati Byiza cyane, nibwiraga ko nka Minisitiri bagomba kugufata mu buryo budasanzwe. Biratangaje Pe!.

Busingye ati “Tugengwa n’ amategeko amwe mu muhanda, Nicky. Ashyirwa mu bikorwa kimwe kuri twese”.

Ndayisaba Valens

No comments so far.

Be first to leave comment below.

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by Live Score & Live Score App