iwacu_250_logo
kwizera uherutse gushakana n’umugore umurusha imyaka 27 yamaze gukatirwa igifungo cy’imyaka 10 yose kwizera uherutse gushakana n’umugore umurusha imyaka 27 yamaze gukatirwa igifungo cy’imyaka 10 yose
kwizera uherutse gushakana n’umugore umurusha imyaka 27 yamaze gukatirwa igifungo cy’imyaka 10 yose

muminsi yashize hagiye hagiye hakwirakwizwa amafoto n’inkuru by’ubukwe bwa Kwizera ndetse na Mukaperezida urusha umusore imyaka 27, kurubu ikiri kuvugwa cyane nuko uyu musore yamaze gukatirwa imyaka 10 azira gusambanya ndetse no gutera inda umwana w’imyaka 15.

Ingingo y’133 mu Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese usambanya umwana, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) ariko mu gihe byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu. Mu iburanisha ryabaye tariki 30 Kanama 2019.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Kwizera igifungo cy’imyaka 25 ariko umwunganira asaba ko yagahanyirizwa igihano kuko yaburanye yemera icyaha n’ubwo yabanje kubihakana hahakorwa ibizamini nyuma akaza kubyemera.

Uwo mwana wasambanyijwe ngo yari umukozi wo kwa Mukaperezida na Kwizera, uregwa akaba yariyemereye ko yamusambanyije kenshi kugera ubwo amutera inda. Urukiko rwanzuye ko afungwa imyaka 10.

Ndayisaba Valens

No comments so far.

Be first to leave comment below.

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by Live Score & Live Score App