iwacu_250_logo
Kigali:Umugore yagerageje kwiyahura arakomereka bikomeye. Kigali:Umugore yagerageje kwiyahura arakomereka bikomeye.
Kigali:Umugore yagerageje kwiyahura arakomereka bikomeye.

Uyu mugore wari wambaye impeta bivugwa ko yari yasinze yabanje gushaka kwiyahurira kuri etaje izwi nko kwa Materine,abantu barabibona baramubuza niko kubajijisha ajya kwiyahurira ahitwa ku muteremuko hafi y’ahazwi nko kwa Mutangana ku isoko rya Nyabugogo,hari urukuta rurerure cyane.

Nkuko abari aho uyu mugore yiyahuriye babitangaje,yabyutse ajya kuri Etaje yo kwa materine afata ku byuma birinda abarangaye [garde fou] ashaka gusimbuka,abagabo bari hafi aho baramufata baramumanura niko kujya ku muteremuko arasimbuka akomereka umutwe.

Umwe mu batangabuhamya yagize ati “Hari saa kumi n’imwe zigana n’igice mu gitondo,umugore yazamutse muri etaje yasinze ashaka kwiyahura,turamufata,abantu bakomeza kumubwira ko akwiriye kujya kwa Makuza akaba ariho yiyahurira.Bene wabo baje baramufata baramujyana,arabacika arabazamuka nk’ugana La Fraichair ageze kuri biriya byuma arahanuka yikubita hasi,arakomereka cyane.Yari yasinze yavugaga ko umugabo yamwanze agomba kwiyahura.”

Undi yagize ati “Twabyutse mu gitondo,haza umukobwa tutazi aho yaturutse,arabanza ajya kwiyahurira kwa Materine abantu baramubuza,arazamuka yurira hano [ku rukuta],abonye nta bantu bari kumubona arasimbuka yikubita hasi.Ntabwo yapfuye ariko yababaye cyane.Kumanuka muri metero 8 ntiwaba umeze neza.”

Undi mutangabuhamya yagize ati “Umudamu yaje,ahagarara aha ngaha abantu bamwuzuraho,akuramo impeta arayijugunya.Amaze kuyijugunya arazamuka arasimbuka agwa hasi inyuma y’umuhanda.Ambulance yahise imujyana kwa muganga.

Kugeza ubu,uyu mugore yajyanwe mu bitaro muri CHUK gusa ngo ubuzima bwe bumeze nabi kuko yakometse cyane umutwe ndetse ngo yarimo kuvirirana.

Abari hafi y’uyu mugore bavuze ko yavuze ko atifuza kubaho kubera umugabo we wamutengushye cyane ari nayo mpamvu yabanje guta impeta yamwambitse mbere yo kwiyahura.

Ndayisaba Valens

No comments so far.

Be first to leave comment below.

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by Live Score & Live Score App