iwacu_250_logo
Bugesera: umugabo yahisemo kwiyahura nyuma yo gut aha agasanga umugore yamutaye agatwara nabana babiri. Bugesera: umugabo yahisemo kwiyahura nyuma yo gut aha agasanga umugore yamutaye agatwara nabana babiri.
Bugesera: umugabo yahisemo kwiyahura nyuma yo gut aha agasanga umugore yamutaye agatwara nabana babiri.

Umugabo witwa Patrick Nshimiyimana wo mu mudugudu wa Gatare III Akagari ka Nyamata mu murenge wa Nyamata mu Bugesera ngo yaraye atashye ageze iwe asanga umugore we wari warahukanye yaje amwiba abana be afata ikiziriko cy’ihene ariyahura. Byabaye ahagana saa 19h00.

Patrick Nshimiyimana apfuye afite imyaka 36

Ngo bari batuye hafi y’ibiro by’akarere ka Bugesera, ahitwa mu Gatare.



Umukozi we wo mu rugo witwa Cedric w’imyaka 16 y’amavuko yabwiye abaje batabaye ko shebuja yageze mu rugo agasanga umugore we n’abana bamutaye agahitamo kwiyahura.

 

Ngo yari asanzwe atabana n’umugore we ariko arera abana be.

Bivugwa ko Nshimiyimana yaje agafata ikiziriko cy’ihene agasohoka akimanika mu giti cy’avoka kiri hafi aho.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko Nshimiyimana  yiyahuye avuye mu kabari.

CIP Twizeyimana ati: “ Yari umuntu wari uzwiho kunywa inzoga zikomeye agasinda ndetse abafite utubari bari baratangiye kumwinuba. Amakuru dufite avuga ko yiyahuye yari avuye mu kabari.”


We n’umugore we bari bafitanye abana babiri. Umugore we yitwa Rebecca.

 
 

Ndayisaba Valens

No comments so far.

Be first to leave comment below.

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by Live Score & Live Score App