iwacu_250_logo
Breaking news : Umukinnyi w’umuhanga ukina nkuwo hagati yamaze kwemeza ko azasohoka mu ikipe ya Manchester United ku impera zuyu mwaka w’imikino . Breaking news : Umukinnyi w’umuhanga ukina nkuwo hagati yamaze kwemeza ko azasohoka mu ikipe ya Manchester United ku impera zuyu mwaka w’imikino .
Breaking news : Umukinnyi w’umuhanga ukina nkuwo hagati yamaze kwemeza ko azasohoka mu ikipe ya Manchester United ku impera zuyu mwaka w’imikino .

Umukinnyi w’umuhanga  ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Man Utd wayifashaga cyane muri Uyu mwaka w’imikino  Ander Herrera Nkuko twari twabatangarije iyi nkuru  mbere mu inkuru zabanje bidasubirwaho nyiri ubwite yamaze gutangaza anemeza ko atazakina muri Manchester United mu mwaka w’imikino utaha mu igihe  hari  amakuru ko Uyu musore yasinye imbanziriza  amasezerano na ikipe ya  Paris Saint Germain yo mu igihugu cy’Ubufaransa.

Uyu musore yavutse taliki ya 14-08-1989(29yrs) afite metero 1.82m yaje muri man utd mu mwaka wa 2014 aguzwe millions €36m yigeze guhabwa igihembo cy’umukinnyi w’umwaka ariko bitiriye Sir Matt Busby mu mwaka w’imikino wa 2016-2017 yakinnye imikino 132 muri Premier League mu gihe cy’imyaka itanu yamaze kuri Old Traffold ariko abaye umukinnyi wa mbere wemeje ko azayisohokamo ariko hari n’abandi bashaka gukorana na Ole Gunnar Solskjaer mu kubaka ikipe.

Ander Herrera yakiniye Manchester United imikino 16 muri uyu mwaka w’imikino abanjemo nubwo byari byaramugoye kubona umwanya wo kubanza mu ikibuga  mu gihe iyi kipe yatozwaga na Jose Mourinho, abinyujije mu mashusho yagaragaye ku rubuga rwa Twitter rwa Manchester United yagize byinshi atangaza mu myaka yabaye muri Manchester United.

Ander Herrera – “Hari umutuku mu mutima wanjye. Ndabizi kuva ku munsi wa mbere nkina hano ndetse n’ibihe bwa mbere natangiye kwambara umutuku. Iyi ni  Ikipe ifite abafana ibihumbi byinshi kandi bubaha bakanibuka abakinnyi bayikiniye. Numvaga nishimye ubwo izina ryanjye ryaririmbwaga. Ntewe ishema no kuba abafana bumva ko mfite uruhare mu mateka yiyi kipe. Buri gihe nabaye mu ikipe muri buri mukino, twatsinzwe cyangwa twatsinze nubwo hariho igihe ntafashije ubwantsi kumenya icyo iyi kipe isobanuye.”

Ander Herrera yaguzwe na Manchester United avuye muri Atletico Bilbao muri Kamena 2014 ariko yamaze kubuga ko ashaka guhindura ikipe akerekeza muri Paris Saint Germain yegukanye shampiyona yo mu gihugu cy’Ubufaransa muri uyu mwaka w’imikino.

Kugeza ubu biravugwa ko umukino wa nyuma azakinira Manchester United uzaba ejo aho bazahura na Cardiff City kuri Old Traffold. Herrea yavuze ko agiye kugenda yibuka imikino 200 yakiniye Manchester United kubera ko ari ikipe ikomeye mu bwongereza kandi ari icyubahiro kuri we.

Emmy bahati Dido

No comments so far.

Be first to leave comment below.

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by Live Score & Live Score App