iwacu_250_logo
Breaking: Meya w’akarere ka Musanze n’abamwungirije begujwe kumirimo abandi baregura Breaking: Meya w’akarere ka Musanze n’abamwungirije begujwe kumirimo abandi baregura
Breaking: Meya w’akarere ka Musanze n’abamwungirije begujwe kumirimo abandi baregura

Nyuma y’amakuru yatambutse avuga ko umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Ndabereye Augustin ashinjwe gukubita umugore we akamukomeretsa, yegujwe kumirimo ye ndetse aherekezwa na Meya Habyarimana Jean Damascene na visi meya Uwamariya marie Claire.

zimwe mumpamvu zateye gusezerwa kwaba bayobozi ngo ni ukutuzuza inshingano zabo nkuko uhagarariye Inama Njyanama mu Karere ka Musanze, Eng Emile Bayisenga yabivuze.

Eng Emile Bayisenga yatangaje ko meya w’akarere ka musanze yegujwe kubera inshingano atujuje zirimo no kurya Ruswa mugihe Ndabereye Augustin yazize ihohotera naho Uwamariya Marie Claire akaba yazize kutuzuza inshingano ze neza.

Yagize ati “Meya we yegujwe kubera kudakurikiza igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Musanze no kutuzuza inshingano ze no kurya ruswa, naho uwari ushinzwe Iterambere n’Ubukungu we yazize ihohotera mu gihe umuyobozi wungirije w’aka karere wari ushinzwe imibereho myiza we yeguye kubera kutuzuza inshingano ze.”

si mukarere ka musanze gusa ibi byabaye, kuko no mu Karere ka Ngororero ba Visi Meya n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako karere, Rukazambuga Gilbert, baraye bandikiye Inama Njyanama y’Akarere amabaruwa asaba kwegura.

Umuyobozi Ushinzwe iterambere ry’ubukungu Ndabereye Augustin yegujwe

Visi Meya ushinzwe imibereho myiza Uwamariya Marie Claire, yanditse asaba kwegura

Habyarimana Jean Damascène wayoboraga Musanze

 

Ndayisaba Valens

No comments so far.

Be first to leave comment below.

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by Live Score & Live Score App