iwacu_250_logo
Bimwe mu bintu abakobwa bihutira gukora kugirango bihutishe ubukwe (5 muribyo) Bimwe mu bintu abakobwa bihutira gukora kugirango bihutishe ubukwe (5 muribyo)
Bimwe mu bintu abakobwa bihutira gukora kugirango bihutishe ubukwe (5 muribyo)

muriyi minsi usanga ahanini haradutse urukundo rushingiye kumafaranga akaba ariyo mpamvu abari murukundo cyane cyane abakobwa bihutira gukora ubukwe mbere y’ibindi byose.

muri iyi nkuru tugiye kubagezaho bimwe mubyagaragajwe n’abashakashatsi  bigaragaza ko umukobwa ashaka gukora ubukwe mbere y’ibindi byose.

1.Kuryamana : Hari ubwo umukobwa aba amaze igihe kinini akundana n’umusore ariko batararyamana, maze yabona atamubwira ubukwe vuba agahitamo kuryamana na we kandi kenshi gashoboka yibwira ko aribwo buryo bwo kumwereka urukundo,maze bikaba aribyo bizatuma afata umwanzuro wa vuba.Nyamara akenshi usanga bibeshya kuko hari nubwo batabana.

2. kwiteza inda : umubare munini w’abakobwa usanga biteza inda ku basore bakundana ngo nibwo bazahita bafata umwanzuro wo kubashyira mu rugo,ariko abenshi ntibibahira kuko hari nubwo barinda babyarira iwabo nta bukwe bubaye.

3. kuvuga ubukwe cyane : usanga kandi abakobwa benshi bibeshya ubukwe n’abasore bakundana,bakabibwira abantu bose b’incuti n’imiryango kandi ntacyo umuhungu aramubwira.Ibi nabyo abenshi babikora mu rwego rwo kugira ngo umusore niyumva abantu bamaze kumenya ibayabo ndetse bamubaza ubukwe,ngo azahita afata umwanzuro avuge igihe cy’ubukwe,ariko icyo sicyo cyatuma umuhungu afata umwanzuro atateguye.

4. Kurata ubukire : hari abandi bakobwa usanga baziko abahungu bakunda ubutunzi,maze bakajya biyemera amafaranga n’imitungo badafite,kugira ngo barebe ko umuhungu yakwemera ubukwe mu gihe cya vuba byaba ngombwa akaniyemeza kuzikorera ubukwe mu mafaranga ye.Ibi umusore ashobora kubyemera ndetse ubukwe bukaba,ariko asanze ya mitungo ntayo afite cyangwa ubukene buaza mu rugo niho hava ya mibanire mibi bitewe no gukora ubukwe bwihuse.

5. Guhindura idini : Hari ubwo umukobwa aba akundana n’umusore,badahuje idini n’imyemerere ariko kuko ashaka ko bakora ubukwe agahita ahindura idini nta n’ubwumvikane yibwira ko byatuma ahita afata umwanzuro vuba rimwe na rimwe bagatandukana nta bukwe buraba,umukobwa agasubira mu idini yahozemo.

Ndayisaba Valens

No comments so far.

Be first to leave comment below.

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by Live Score & Live Score App