iwacu_250_logo
Amajyaruguru: umwarimu yiyahuye amaze kuniga umugorewe . Amajyaruguru: umwarimu yiyahuye amaze kuniga umugorewe .
Amajyaruguru: umwarimu yiyahuye amaze kuniga umugorewe .

Uyu mwarimu wigishaga ku kigo giherereye mu mudugudu wa Rwerere, Akagari ka Gashoro, Umurenge wa Rwerere mu Karere ka Burera,yishe uyu mugore we bari bamaze iminsi bafitanye amakimbirane mu rugo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwerere Aloys Nsengimana yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko Ndoli Hatangimana yari asanzwe afitanye amakimbirane n’umugore kandi ngo bari barabunze kuva kera.

Ati: “ Dukeka ko Ndoli yishe umugore we kubera amakimbirane bari basanganywe. Inzego zarabunze kuva kera tugira ngo ahari ibintu byagiye mu buryo ariko twatunguwe no kubona uko byagenze.”

Uyu mugabo n’umugore we basize abana babiri nkuko byatangajwe n’abaturanyi babo.

Ndayisaba Valens

No comments so far.

Be first to leave comment below.

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by Live Score & Live Score App