iwacu_250_logo
Liverpool  yegukanye Champions League & Byinshi byatangajwe nyuma y’umukino Liverpool  yegukanye Champions League & Byinshi byatangajwe nyuma y’umukino
5
Liverpool  yegukanye Champions League & Byinshi byatangajwe nyuma y’umukino 5

INSHAMAKE

  • Salah yatsinze igitego hashize iminota ibiri umukino utangiye kuri penaliti
  • Origi winjiyemo asimbuye yatsinze igitego cya kabiri ya Liverpool mu minota ya nyuma
  • Liverpool yegukanye igikombe cya gatandatu cya Champions League
  • Jose Antonio Reyes witabye Imana kubera impanuka y’imodoka bamwibutse mbere y’umukino

 

00:20 CAT

FT: TOTTENHAM 0-2 LIVERPOOL

Jurgen Klopp aganira na BT Sport – “Nishimiye abasore, abantu bose n’umuryango wanye. Bararwaye kubwanjye ariko bari bagikwiye cyane kurusha undi uwo ariwe wese. Wigeze ubona ikipe imeze nkiyi irwana nta mavuta ifite mu kigega? ariko dufite umuzamu utuma ibintu bikomeye byoroha.

“Ni ijoro ryiza cyane mu rugendo rwanjye rwo gutoza ruhago. Byamfashe igihe, n’ingenzi ku iterambere ryacu, iya manota make asobanuye byinshi, ubu turahageze. Abayobozi ntabwo bigeze badushyiraho igitutu. Nyuma y’iminota 20 umukino urangiye nari nasinze mo gake ariko ubu mfite amazi yonyine.”

Image result for jurgen klopp

00:10 CAT

FT: TOTTENHAM 0-2 LIVERPOOL

Mauricio Pochettino aganira na BT Sport – “Ndikumva ntewe ishema n’imbaraga bagaragaje, uburyo twarwanye. Twagize amahirwe make, twatsinzwe igitego kuri penaliti. Twari turi kurwana, kandi twakinnye neza mu gice cya kabiri. Ndi kumva binteye ishema, amahirwe make. Gutangira watsinzwe 1-0 biba bikomeye, twahinduye gahunda twari dufite ariko turi kumva dutewe ishema n’abakinnyi n’abafana. Twabyishimira.

“Iriya peniliti yangije buri kimwe cyose twari twateguye. Ntabwo wakwizera ko watsindwa igitego mu munota umwe umukino utangiye. Imyumvire yarikomeye, byari ukwiga no kugira ubunararibonye, nka Liverpool yari ihari umwaka w’imikino ushize.

“Nishimiye kuyobora aba bahungu kandi ndashimira Liverpool. Ibyo dusabwa byari byinshi, ntabwo byari bihagije uyu musi. Nigisebo. Ushaka kugira ubunararibonye nanone kandi ndabisubiramo. Wari umukino mwiza kw’isi nyuma y’igikombe cy’isi. Ni ukugerageza, kwizera kandi gukomeza urugendo kuko bishobora kongera bikaba vuba kandi birashoboka.”

Related image

23:45 CAT

FT: TOTTENHAM 0-2 LIVERPOOL

Lionel Messi niwe urangije ayoboye abatsinze ibitego byinshi muri uyu mwaka w’imikino muri Champions League ku nshuro ya mbere kuva muri 2011-2012 (ubwo aheruka yanganyije na Neymar na Cristiano Ronaldo muri 2014-2015). Umukinnyi umwe hagati ya Messi na Ronaldo yabaye umwe mu bagize ibitego byinshi mu myaka 12 ishoze kuva Kaka yabikora muri 2006-2007.

Image result for lionel messi

23:35 CAT

FT: TOTTENHAM 0-2 LIVERPOOL

Jordan Henderson aganira na BT Sports – “Tutari kumwe nuyu mutoza ibi ntabwo bishoboka. Unyura mu bihe bikomeye mu mwaka w’imikino ariko ibyo yakoze ni agatangaza. Hari ubufatanye buhagije, yashyizeho umubano mwiza mu rwambariro – byose njyewe ndabishyira ku mutoza.

“Nishimiye kuba umwe muri iyi kipe y’umupira w’amaguru kandi kuba nakinnyi uyu mukino n’ibyagaciro kuri njye. Ngerageza gutanga buri kimwe buri gihe nkinye umupira w’amaguru kandi nzafasha ikipe yanjye uko byagenda kosa. Nagize ibihe bikomeye ariko nakomeje urugendo – nkibyo iyi kipe yakoze.

“Ni bimwe bihe byiza nagize mu buzima bwanjye, ibi nibyo narotaga kuva nkiri umwana. Ntabwo binyerekeyeho, ntabwo ari ibinyerekeyeho kuba kapiteni cyangwa gutwara igikombe, ni ibijyanye n’ikipe, abakinnyi, umutoza. Ubu tuzakomeza urugendo ndetse twitware.”

Image result for jordan henderson

 

23:30 CAT

FT: TOTTENHAM 0-2 LIVERPOOL

Myugariro wa Liverpool, Trent Alexander-Arnold – “Biragoye kubishyira mu magambo. Umwaka w’imikino twagize, twari tugikwiye kurusha indi kipe iyo ariyo yose. Twakoze ibintu by’agahebuzo, twitwaye neza mu mukino. Ntabwo turareba inyuma cyangwa ngo dutekereze kubyabaye ikingenzi nuko twatwaye igikombe. Ndi umuntu usanzwe kuva muri Liverpool aho inzozi zihinduka impamo.”

Tottenham Hotspur v Liverpool - UEFA Champions League Final : News Photo

23:20 CAT

FT: TOTTENHAM 0-2 LIVERPOOL

Rutahizamu wa Liverpool, Mohamed Salah aganira na BT Sport – “Buri umwe arishimye nonaha, nishimiye gukina umukino wa kabiri wa Champions League nikurikiranya byumwihariko kuriyi nshuro nakinnye umukino wose. Buri umwe yakoze ibyiza uyu munsi, nta kwigaragaza kumuntu ku giti cye kwagaragaye uyu munsi, ikipe yose yari agatangaza.

“Tuzareba VAR umwaka w’imikino utaha ariko kuri ubu ndabyishimiye. Natanze ibitambo byinshi cyane mu rugendo rwanje rwo gukina umupira w’amaguru, kuva mu cyaro kugera muri Cairo kandi kuba ndi kuri uru rwego nitwa umunya-Misiri biranshimisha cyane, ni agahembuzo kuri njye.”

Tottenham Hotspur v Liverpool - UEFA Champions League : News Photo

22:58 CAT

BREAKING

LIVERPOOL YEGUKANYE CHAMPIONS LEAGUE

 

FT: TOTTENHAM 0-2 LIVERPOOL

 

Umukino urarangiye kuri Wanda Metropolitano! Liverpool ibifashijwemo na Mohamed Salah na Divock Origi yegukanye igikombe cya Champions League cyayo cya gatandatu mu mateka yayo. Tottenham Hotspur ntako itagize mubyukuri ni amahirwe make yagize naho yakinnye umupira mwiza cyane ariko ntakundi bazagerageza ubutaha.

 

Nyuma yo gutakaza iki gikombe mu mwaka ushize w’imikino ubwo batsindwaga na Real Madrid ndetse bagatakaza igikombe cya shampiyona y’Ubwongereza barushwa inota rimwe na Manchester City, abasore ba Jurgen Kloop babashije kubyitwaramo neza begukana igikombe cya Champions League.

 

Related image

 

88 MINS

 

GOAL! DIVOCK ORIGI

 

TOTTENHAM 0-2 LIVERPOOL

 

GOOOOAAALLL!! ORIGI ABIGIZE BIBIRI!! 2-0 LIVERPOOL!! Liverpool biragaragara ko iri munzira igana ku gikombe cya gatandatu cya Champions League. Tottenham Hotspur inaniwe gukuraho umupira wari uturutse muri koruneri kandi Matip yari mu nzira zo gutunganyiriza amayira Origi. Uyu mu Biligi arekura ishoti kuva mu kuguru kwe kw’ibumoso ku ruhande rw’ibumoso, arekura umupira werekeza mu nguni y’izamu. Ntacyo Lloris yari gukora.

 

Tottenham Hotspur v Liverpool - UEFA Champions League  Final : News Photo

81 MINS

TOTTENHAM 0-1 LIVERPOOL

Bwa nyuma Alisson bamuteye ishoti rifatima! Son arekuye umupira nko muri metero 25, awuteye neza nuko umuzamu wa Liverpool awukuraho, uhura na Lucas Moura arekuye mupira aho kuwutera mu izamu ujya hanze. Son yari akinnye neza arebana na Alisson ariko birasa nkaho Tottenham amahirwe ari kuyishirana.

Tottenham Hotspur v Liverpool - UEFA Champions League Final : News Photo

78 MINS

TOTTENHAM 0-1 LIVERPOOL

Tottenham isigaje iminota 12 yonyine igatakaza umukino wayo wa mbere igeze ku mukino wa nyuma wa Champions League kandi bagiye gutakaza ntagikorwa kizima bakoze ku izamu rya Alisson Becker. Bari bahinduye umupira mwiza cyane ariko Dele atera umupira hejuru y’izamu n’umutwe.

61 MINS

TOTTENHAM 0-1 LIVERPOOL

Christian Ericksen arekuye ishoti ariko ugongana n’amaguru ya Virgil van Dijk kandi Dele Alli ntabwo abashije kuwufata ngo akinane na Harry Kane. Pechetino asubiye mu byicaro bye. Liverpool ikomeje kugaragaza urwego rwo hasi nubwo yatsinze.

58 MINS

GUSIMBUZA

TOTTENHAM 0-1 LIVERPOOL

Divock Origi yinjiye mu kibuga asimbuye Roberto Firmino, Liverpool ikora impinduka za mbere muri uyuu mukino.

55 MINS

TOTTENHAM 0-1 LIVERPOOL

Barawuhagaritse! Tottenham yari yongeye kwaraka neza, umupira uhawe Dele Alli inyuma ariko ishoti yari ateye rigaruwe neza cyane na Trent Alexander-Arnold. Ibimenyetso byuko bashobora kwishyura igitego batsinzwe hakiri kare kuri penaliti.

50 MINS

TOTTENHAM 0-1 LIVERPOOL

Moussa Sissoko atangije kwataka kwa Tottenham Hotpsur nanone, Christian Eriksen ashaka Harry Winks ku ruhande rw’iburyo kandi ari guhangana na Andy Robertson cyane. Tottenham ifite imibare mu bataka, yakabaye ari uruhande rwiza ijoro ryose. Liverpool ntakindi izanye ariko irimbere.

22:05 CAT

KICK-OFF

TOTTENHAM 0-1 LIVERPOOL

Igice cya kabiri kiratangiye kuri Wanda Metropolitano

21:55 CAT

TOTTENHAM 0-1 LIVERPOOL

Liverpool itsinze Tottenham igitego 1-0 mu gice cya mbere mu umukino wa nyuma wa Champions League. Liverpool yatangiye nzea ubwo Moussa Sissoko yakoraga ikosa mu rubuga rw’amahira hashize amasegonda 22 y’umukino yonyine. Mohamed Salah atereka penaliti mu rushundura ashyira ikipe ye imbere. Tottenham yakomeje kugerageza gukina neza ariko ntabwo yigeze ibona amahirwe yo kugerageza Alisson. Abasore ba Jurgen Klopp ntabwo bahagaze neza cyane nkuko bari basanzwe ariko babonye andi mahirwe ya Andy Robertson ariko Lloris akahagobboka. Abatoza bombi bari kureba ibiri kuba imbere yabo.

Tottenham Hotspur v Liverpool - UEFA Champions League : News Photo

21:50 CAT

HALF-TIME

TOTTENHAM 0-1 LIVERPOOL

38 MINS

LLORIS YIGARAGAZA

TOTTENHAM 0-1 LIVERPOOL

Umupira mwiza kuva kuri Joel Matip, awuhereza Andy Robertson ku ruhande rw’ibumoso. Uyu kapiteni wa Scotland ntamuntu wari uri kumwe nawe nuko arirukanka cyane nuko arekura ishoti rikomeye ritumye Hugo Lloris yigaragaza.

Tottenham Hotspur v Liverpool - UEFA Champions League Final : News Photo

37 MINS

TOTTENHAM 0-1 LIVERPOOL

Ajax Amsterdam na Barcelona iyo aba arizo zigera ku mukino wa nyuma wenda wari kuba uryoshye. Uyu urabishye. Kuwa Gatatu hagati ya Arsenal na Chelsea twabonye igice cya mbere kibi cyane ariko igice cya kabiri cyabonetsemo ibitego bitanu. Reka twizere

34 MINS

TOTTENHAM 0-1 LIVERPOOL

Niba wari uri kwunywa kuva mu gitondo ubwo izuba ryarasaga muri Madrid ushobora kuva urusaku rw’inshi cyane. Tottenham iri hejuru mu kibuga ariko umupira wa nyuma ukomeje kubabera ibamba.

Moussa Sissoko afite abagabo babiri batari gukina ariko ntabwo yashobora Trent Alexander-Arnold kandi na Harry Winks ari gukinira inyuma ya Kieran Trippier uhagaze wenyine. Dele Alli abonye corner. Liverpool ntabwo irigaragaza ariko yatsinze igitego.

31 MINS

TOTTENHAM 0-1 LIVERPOOL

Tottenham Hotpsur ntabwo iratera ishoti mu izamu kandi Harry Kane amaze gukora ku mupira inshyuro eshanu zonyine. Ntabwo zihagje ariko ubwo ameze neza agomba guhagaragara ku ijambo rye. Umukino wa nyuma uba ari umukino mwiza ariko mfite ubwoba ko ibi biraza kuba nk’ibisanzwe.

25 MINS

TOTTENHAM 0-1 LIVERPOOL

YAMPAYINKA!! Umukobwa wambaye ubusa yinjiye mu kibuga ariko abashinzwe umutekano bahise bamusohora vuba vuba, umukino urakomeje aho Tottenham ikomeje kwataka cyane ireba ko yakwishyura igitego yatsinzwe hakiri kare.

22 MINS

MBIBUTSE ABAKINNYI BABANJEMO

TOTTENHAM 0-1 LIVERPOOL

Tottenham Hotspur: Lloris, Trippier, Alderweireld, Vertonghen, Rose, Sissoko, Winks, Alli, Eriksen, Son, Kane. Abasimbura: Vorm, Sanchez, Lamela, Wanyama, Dier, Walker-Peters, Llorente, Foyth, Aurier, Lucas Moura, Davies, Gazzaniga.

Liverpool: Alisson, Alexander-Arnold, Matip, van Dijk, Robertson, Henderson, Fabinho, Wijnaldum, Salah, Firmino, Mane. Abasimbura: Mignolet, Lovren, Milner, Gomez, Sturridge, Moreno, Lallana, Oxlade-Chamberlain, Shaqiri, Brewster, Origi, Kelleher.

Referee: Damir Skomina (Slovenia)

06 MINS

TOTHENAM 0-1 LIVERPOOL 

Urebye iki gitego kije Kare ariko urebye Tottenham urebye iri tayari nubwo sissoko akoze penalty gusa Tottenham irishyura kuko iri kwataka cyane gusa haracyari Kare cyane

02 MINS

 

GOAL! MOHAMED SALAH

 

TOTTENHAM 0-1 LIVERPOOL

 

Woow!

 

GOOOOAAALL!! SALAH ASHYIZE LIVERPOOL IMBERE 1-0! Salah aturutse nko muri metero eshatu atera ishoti hagati mu izamu. Lloris agiye yerekeza ku ruhande rw’ibumoso ariko umupira wari wamaze kumurengaho.

 

Intangiriro nziza kuri Liverpool kuri uyu mugoroba.

 

Tottenham Hotspur v Liverpool - UEFA Champions League : News Photo

01 MIN

PENALITI! LIVERPOOL

TOTTENHAM 0-1 LIVERPOOL

LIVERPOOL IBONYE PENALITI! Umusifuzi ahaye penaliti Liverpol nyuma yuko Moussa Sissoko ateretse Sadio Mane hasi mu rubuga rw’amahina

21:00 CAT

KICK-OFF

TOTTENHAM 0-0 LIVERPOOL

Umukino uratangiye kuri Wanda Metropolitano

20:55 CAT

TOTTENHAM v LIVERPOOL (21:00 CAT)

Tottenham Hotspur ni ikipe ya 40 ibashije kugera ku mukino wa nyuma wa Champions League kandi ikaba iya mbere ibashije kugera ku mukino bwa mbere kuva Chelsea yabikora 2008. NIramuka itwaye igikombe iraba ibaye ikipe ya 23 yegukanye iki gikombe cya Champions League.

Emmy ahangaha ntacyo urabivugaho? Spurs iragutwara cyangwa ni Liverpool?

20:50 CAT

TOTHENAM v LIVERPOOL (21:00CAT)

Aime – Urebye ahangaha ni ubwambere haba umukinnyi cyangwa umutoza ni amahirwe hano bose bagize kukugirango bigaragaze turebeye hamwe Kloop afite agahigo kabi mu igihe cyose Akina imikino yanyuma aho amaze gutsindwa imikino 6 yose nkumutoza. 

Urebye rero kugaruka kwa Kane ni igitutu gikomeye kuri ba myugariro ba ikipe ya Liverpool aya magambo yatangaje ni ayo kubica mumutwe hano ni umikino wo gutsinda Ntakabuza kuri Tothenam

20:45 CAT

HARRY KANE ARITEGUYE

TOTTENHAM v LIVERPOOL (21:00 CAT)

Harry Kane aganira na Glen Hoddle kuri BT Sport – “Akabumbambari kameze neza, byari ibyumweru umunani cyangwa birindwi ndi gukora cyane. Nagarutse mu myitozo ndi kumwe n’ikipe.

“Imikino ya 1/2 cya Champions League yari agatangaza. Ntabwo niyumvishaga ko byaba, ariko turahabaye ndetse n’ibitekerezo bishya. Nashakaga kuba mpari kabashyigikira kandi nkakoresha ubunararibonye bwanjye nkafasha buri umwe wese ubishaka.

“Ni agatangaza kuba duhari ariko ntabwo twigeze tugira andi mahirwe yo gutwara igikombe cya Champions League ariko turi hano gutsinda uyu mukino. Haraba hari byinshi byo kuvuga no gutekereza ariko ndizera ko buri umwe wese ari kureba imbere ku mukino tugiye gukina.”

Birasa nkaho Liverpool barayimerera nabi, sibyo Emmy?

20:38 CAT

ABAKINNYI BABANJEMO

TOTTENHAM v LIVERPOOL (21:00 CAT)

Amakuru meza cyane nuko Harry Kane yagarutse, Lucas Moura akajya hanze. Umwataka utaragaragaye kuva taliki ya 9 Mata kubera imvune yamaze kugaruka hashize iminsi 54 yose. Dele Alli na Jan Vertonghen bose bagarutse nkuko byari byitezwe. Danny Rose, Harry Winks na Son Heung-min bose babanje mu kibuga nubwo batagaragaye ku mukino wa Everton.

Tottenham XI: Lloris, Alderweireld, Vertonghen, Trippier, Rose, Winks, Sissoko, Alli, Ericksen, Son, Kane.

Roberto Firmino yabanjemo ku ruhande rwa Liverpool nyuma y’imikino ine atagaragara mu kibuga. Firmino yasimbuye Divock Origi ari nazo mpinduka zagaragaye ku ikipe yari yabanje mu kibuga ku mukino wa nyuma wa shampiyona y’Ubwongereza. Naby Keita ntabwo ahari kubera imvune.

Liverpool XI: Alisson, Alexander-Arnold, van Dijk, Matip, Robertson, Fabinho, Wijnaldum, Henderson, Mane, Firmino, Salah.

LiverpoolLiverpoolLiverpoolLiverpool

20:13 CAT

SADIO MANE ASHOBORA GUKORA AMATEKA

TOTTENHAM v LIVERPOOL (21:00 CAT)

Igitego Mane yatsinze Real Madrid umwaka ushize, cyatumye ashobora kuba umukinnyi wa mbere utsinze mu mikino ibiri ya nyuma ya Champions League yikurikiranya naramuka atsinze igitego uyu munsi, byaherukaga gukorwa na Franz Roth wa Bayern Munich wabikoze muri 1975 no mu 1976.

Ashobora kuba umukinnyi wa munani utsinze igitego mu mukino urenze umwe wa nyuma wa Champions League nyuma ya Gareth Bale, Samuel Eto’o, Lionel Messi, Sergio Ramos, Raul Gonzarez, Mario Mandzukic na Critsiano Ronaldo umaze gutsinda igitego mu mikino itatu wenyine.

19:10 CAT

IKAZE KURI MWESE

TOTTENHAM v LIVERPOOL (21:00 CAT)

Mbanje gusuhuza buri umwe wese tugiye kubana kuri uyu mukino wa nyuma wa UEFA Champions League ugiye guhuza Tottenham na Liverpool ukaza kubera Wanda Metropolitano uratangira saa 21:00 ku isaha y’ikigali. Liverpool yageze ku mukino wa nyuma isezereye Barcelona ku bitego 4-3 mu gihe Tottenham Hotspur yageze ku mukino wa nyuma isezereye Ajax Amsterdam ku bitego byo hanze nyuma yo kunganya ibitego 3-3 mu mikino ibiri.

 

Emmy bahati Dido

No comments so far.

Be first to leave comment below.

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by Live Score & Live Score App