iwacu_250_logo
Real Madrid isinyinshije Eden Hazard, umukinnyi wa gatatu Zinedine Zidane yibitseho 4.5

Real Madrid isinyishije kizigenza wa Chelsea, Eden Hazard ku masezerano y’imyaka itanu aguzwe miliyoni 100, azerekanwa nk’umukinnyi wa Real Madrid taliki ya 13 Kamena amaze gukora ikizamini cy’ubuzima kuri Santiago Bernabeu.

Eden Hazard yatsinze ibitego 110 mu mikino 352 yakiniye Chelsea kuva yava muri Lille muri 2012 ndetse akaba yaranayifashije kwegukana igikombe cya Europa League mu cyumweru gishize. Eden Hazard yatwaranye ibikombe bitandatu na Chelsea mu myaka yose yamaze Stamford Bridge.

Eden Hazard abaye umukinnyi wa gatatu werekeje muri Real Madrid kuva yafatwa na Zinedine Zidane nyuma ya Luka Jovic wayerekejemo avuye muri Eintracht Frankfurt mu cyumweru gishize na Eder Militano wayerekejemo muri Gashyantare avuye muri FC Porto

Umuyobozi wa Chelsea, Marina Granovskaia yatangaje ko ibyo yabakoreye ari agatangaza kandi ko yatanze ibyo yari afite byose akabafasha mu gutsinda imikino myinshi cyane, yakomeje amuvugaho byinshi cyane byiganjemo ku mushimira kubwa buri kimwe cyose yabakoreye.

Umuyobozi wa Chelsea, Marina Granovskaia – “Ibitekerezo adusigiye ntabwo bizibagirana mu mitwe yacu, yatanze buri kimwe cyose mu mikino yakiniye Chelsea ndetse adufasha gutsinda imikino myinshi cyane, turashima Eden (Hazard) tubikuye ku mutima. Yabaye umukinnyi w’ikitegererezo mu bihe byose yamaze hano, byari byiza gukorana nawe.”

Mugisha Aimé-Thierry

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by Live Score & Live Score App