iwacu_250_logo
Mourinho yatakagije Manchester City yibasira Manchester United na Arsenal Mourinho yatakagije Manchester City yibasira Manchester United na Arsenal
Mourinho yatakagije Manchester City yibasira Manchester United na Arsenal

Jose Mourinho wahoze atoza ikipe ya Manchester United akomeje kugenda atangaza amagambo atari meza kuriyi kipe nyuma yo kuyivamo aho yanavuze ko ikipe ya kabiri ya Man City yatwara igikombe mbere ya Manchester United.

Image result for mourinho

ibi yabitangaje m’ubusesenguzi yarari gukora kuri televiziyo ya Sky Sports aho yatangazaga amakipe agera kuri 4 aha amahirwe yo gutwara igikombe cya Championa y’ubwongereza ariyo Man City, Liverpool, Tottenham na Man City B.

ati,Amakipe yatwara igikombe ni 4. Man City, Tottenham, Liverpool na Man City B.Ubwo narebaga ku ntebe y’abasimbura ya Manchester City,nabonye ko abakinnyi batabanje mu kibuga nabo bakomeye ku buryo batwara igikombe.”

nyuma yibi mourinho yavuze ko Arsenal yibeshye mu kugura rutahizamu Nicolas Pepe ngo kuko abona bizamutwara igihe kirekire ngo amenyere Premier League bityo bikazatuma atitwara neza.

Ndayisaba Valens

No comments so far.

Be first to leave comment below.

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by Live Score & Live Score App