iwacu_250_logo
Joao Felix afashije Atletico Madrid gutsinda Juventus mu mukino wa gicuti

Joao Felix yerekanye impamvu Atletico Madrid yishimiye kwishyura €126m kugira ngo imusinyishe aho yatsinze ibitego bibiri byafashije Rojiblancos gutsinda Juventus ibitego 2-1 mu mukino wa gicuti wo gutegura amashampiyona mu irushanwa ryitwa International Champion Cup.

Mu mwaka w’imikino ushize muri Champions League muri 1/8 kirangiza Juventus yatsinze Atletico Madrid ibitego 3-2 mu mikino ibiri none Atletico Madrid irihoreye mu mukino wa gicuti wabereye kuri Friends Arena muri Stockholm aho Thomas Lemar yahaye umupira mwiza Joao Felix atsinda igitego gihaye intsinzi abasore ba Diego Simeone.

Nyuma yo guhererekanya neza cyane byahaye Atletico Madrid igitego cya kabiri cyatsinzwe na Joao Felix wigaragaje byo ku rwego rwo hejuru cyane kuri uyu mugoroba ushobora no kuza kwishimirwa n’umutoza we nyuma yuyu mukino.

Igitego cya Juventus cyatsinzwe na Sami Khedira nyuma ho iminota itandatu ku gitego cya mbere cya Atletico Madrid nyuma yuko ba myugariro ba Atletico Madrid bahagaze nabi noneho Khedira akarekura ishoti rikerekeza mu nguni y’izamu ryari rihagazwemo na Jan Oblak ariko Douglas Costa yamufashije kujijisha umuzamu.

Mugisha Aimé-Thierry

No comments so far.

Be first to leave comment below.

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by Live Score & Live Score App