iwacu_250_logo
Harmonise yashyize ukuri  ahagaragara k’umwuka mubi umaze iminsi uvugwa hagati ye na Wasafi Records Harmonise yashyize ukuri  ahagaragara k’umwuka mubi umaze iminsi uvugwa hagati ye na Wasafi Records
Harmonise yashyize ukuri  ahagaragara k’umwuka mubi umaze iminsi uvugwa hagati ye na Wasafi Records

Mu minsi ishize ibintu ntabwo byari byishiza mu nzu itunganya umuziki muri Tanzania izwi nka Wasafi Records aho byahwihwiswaga ko Harmonise yaba yarashwa n’iyi nzu

 

Ibi byose byakomotse k’ukuba uyu musore ataragaragaye mu gitaramo cya mbere cya Wasafi Records 2019 ndetse kandi akaba asigaye agenda mu modoka y’abamufasha muri muzika Konde Gang nyamara Wasafi NATO ifite imodoka nyishi

Kuri uyu wa kane tariki ya 91 Kamena 2019 mu kiganiro Harmonise yagiranye n’itangazamakuru yasobanuye neza ko aya makuru amaze iminsi ahwihwiswa ko yaba yaratandukanye Wasafi ngo ni ibihuha byamabaye ubusa ngo kuko we ntayatandukana na Wasafi kuko ayifata nkaho ariho iwabo

 

Yagize ati”By’ukuri ntitukajye dufata ibintu uko bitari, imodoka ntiyakabaye impamvu yo gushwana kw’abantu nyamara ari ukuyigendamo gusa, nk’abanyamakuru mwagakwiye kujya mureba ibyubaka abantu aho kwita kubisenya abantu”

Yakomeje avuga ko Wasafi ari umuryango we bityo ngo ntaho yajya ayisize, 

 

Ati”Wasafi nyifata nk’ahantu navukiye, iyo itabaho izina Harmonise ntiryari kubaho”

 

Uyu musore yasoje avuga ko Diamond Platnumz nka Papa we kuko ariwe wamugize uwo ari we 

 

stizzo indatwa

No comments so far.

Be first to leave comment below.

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by Live Score & Live Score App