iwacu_250_logo
Gareth Bale yashyizwe mu abakinnyi bagiye mu Butaliyani bari kumwe na Real Madrid gusa James Rodriguez ntawe urimo

Zinedine Zidane yahamagaye Gareth Bale mu ikipe ku nshuro ya mbere ariko nta mwanya uhari wa James Rodriguez mu ikipe ya Real Madrid yahagurutse yerekeza mu gihugu cy’Ubutaliyani mbere yuko bacakirana na AS Roma.

Umukino wa nyuma wa Gareth Bale muri Real Madrid yinjiyemo asimbuye ubwo batsindwaga na Atletico Madrid muri International Champions Cup muri Nyakanga 27 mbere yuko ibyo gusohoka muri Real Madrid bisa nk’ibicecetse.

Uyu musore wo muri Wales byari biteganyijwe ko azerekeza mu gihugu cy’Ubushinwa muri Jiangsu Suning ariko byarangiye byanze aho amakuru yasohotse avuga ko Real Madrid itari yishimiye amafaranga bari bari kuyihereza ngo Jiangsu Suning yerekeze muri iyi kipe.

Gareth Bale ntabwo yagaragaye ku mukino wa gicuti wa Tottenham Hotspur, Fenerbahce, Redbull Salzburg ariko yashyizwe mu ikipe iraza guhura na AS Roma hamwe n’abandi bataka bagenzi be Eden Hazard, Karim Benzema, Luka Jovic na Vinicius Junior.

Kubura kwa James Rodriguez muri Real Madrid bisobanuye ko ahazaza huyu munya-Colombia hatarakemuka aho Napoli na Atletico Madrid arizo zamushakaga gusa amakuru ahari avuga ko Napoli yo yamaze kubivamo kandi ikindi nuko James Rodriguez atari yagaragara mu mukino numwe mu mikino Real Madrid imaze gukina yetegura umwaka w’imikino utaha nyuma yo kugaruka avuye muri Bayern Munich yari yaratijwemo.

Undi mukinnyi udahari ni Ferland Mendy baherutse gusinyisha muri iyi mpeshyi kubera ikibazo cy’imvune ndetse bishoboka ko atazagaraga ku mukinno wa mbere wa Real Madrid muri shampiyona ya Espanye aho bazaba bahuye na Celta Vigo ku wa Gatandatu.

Mugisha Aimé-Thierry

No comments so far.

Be first to leave comment below.

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by Live Score & Live Score App