iwacu_250_logo
Barcelona ntabwo ishaka gutanga amafaranga kugira ngo ibone Neymar – byinshi bivugwa kuri Neymar

Barcelona irashaka kugarura Neymar kuri Camp Nou ariko itishyuye n’igiceri na kimwe ariko biravugwa ko na Real Madrid yaba ishaka gusinyisha uyu rutahizamu kandina Paris Saint-Germain yatangaje ko igeze kure mu biganiro bijyanye no kureba ko ikibazo cy’uyu munya-Brazil cyakemuka.

Image result for Neymar

Biracyagaragara ko aya makipe abiri akomeye yo muri Espanye yose ashaka kwegukana Neymar ariko Barcelona ikaba iri gushaka kumuzana itishyuye igiceri na kimwe ahubwo igakoresha kugurana kw’abakinnyi abenshi bakunda kwita Swap Deals mu ndimi z’amahanga.

Image result for Neymar

Barcelona iri gushaka kwegukana Neymar ariko ikabaishaka guha Paris Saint-Germain abakinnyi ubundi bakagurana nkuko Marca na Le Parisien byabitangaje.

Ibinyamakuru byo mu Bufaransa byatangaje ko ibintu biri kugenda mu buryo butangaje kuko Paris Saint-Germain iri gushaka miliyoni €200 kuri Neymar ariko bakazaba bahomye €22 kuyo bamuguze ajya kuva muri Barcelona yerekeza kuri Parc des Princes.

Image result for Neymar

Bikongera bivuga ko Paris Saint-Germain na Real Madrid batangiye ibiganiro kuri Neymari ariko harimo ko yatizwa muri Real Madrid umwaka umwe.

Photos: Google

Image result for Neymar

Mugisha Aimé-Thierry

No comments so far.

Be first to leave comment below.

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by Live Score & Live Score App