iwacu_250_logo
AS Kigali inganyije na KMC mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup

Umukino wahuzaga AS Kigali na KMC yo muri Tanzania ukaba urangiye amakipe yombi anganyije 0-0 mu mukino ubanza wo gushaka itike yo gukina amatsinda ya CAF Confederation Cup.

AS Kigali yaje kuri uyu mukino idafite bamwe mu bakinnyi bakomeye yaguze harimo Haruna Niyonzima na Ndayishimiye Erick-Bakame ikaba ifite akazi katoroshye ko kujya gushakira intsinzi mu gihugu cya Tanzania mu rwego rwo kureba ko yabona itike yo gukina ikiciro gikurikiyeho.

Ni umukino utari woroshye ku mpande zombi aho amakipe yombi yagiye agerageza amahirwe menshi byumwihariko AS Kigali nk’ikipe yakiniraga imbere y’abafana bayo ariko ntacyo byatanze kuko umukino warangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi.

Ikipe izakomeza hagati ya AS Kigali na KMC ikaba izahura n’izarokoka hagati ya Masters Security yo muri Malawi na Proline FC yo mu gihugu cy’Ubugande byumvikane ko AS Kigali ifite akazi katoroshye kugira ngo igere mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Abakinnyi babanjemo

AS Kigali XI: Bate Shamiru, Rusheshangoga Michel, Ishimwe Christian, Bishira Latif, Songayingabo Shaffy
Ntamuhanga Tumaini Tity, Kalisa Rachid, Ssentongo Saifi Farouq, Nsabimana Eric, Cyitegetse Bogarde

KMC XI: Juma Kaseja, Boniphace Maganga, Abdallah Mfuko, Yussuf Ndikumana, Amos Kadikilo, Ken Mwambangu, Ismael Gambo, Vitalisy Mayanga, Serge Nogues, Salim Aiyee, Hassan Salum Kabunda

Indi mikino yabaye

FT: Bandari 0-0 Al-Ahli Shendi
FT: Buildcon 0-1 Young Buffalos FC
FT: Proline 3-0 Masters Security

Mugisha Aimé-Thierry

No comments so far.

Be first to leave comment below.

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by Live Score & Live Score App