iwacu_250_logo
AFCON: Senegal itsinze Kenya ibona itike ya 1/8 kirangiza & Algeria yatsinze Tanzania izamuka iyoboye itsinda

Imikino isoza itsinda rya kane isize ikipe ya Algeria na Senegal zikomeje mu mikino ya 1/8 kirangiza nyuma yo kwitwara neza cyane aho Algeria yatsinze Tanzania mu gihe Senegal yatsinze Kenya.

Iyi mikino kandi isize ikipe y’igihugu ya DR Congo ibonye itike ya 1/8 kirangiza nk’iyatsinzwe neza nyuma yuko ikipe y’igihugu ya Kenya itsinzwe ibitego byinshi bikiyongera kuri South Africa yatsinzwe na Maroc mu mukino wabanje – bivuze ko DR Congo na Guinea ariyo makipe azamutse nk’ayatsinzwe neza nyuma yuko ari imbere kandi hasigaye amatsinda abiri yonyine ngo imikino yo mu matsinda asozwe.

Mu mukino utari woroshye na gato ikipe y’igihugu ya Senegal yihereranye ikipe y’igihugu ya Kenya iyitsinda ibitego 3-0 byose byabonetse mu igice cya kabiri byatsinzwe na Ismaila Sarr wafunguye amazamu, ibindi bibiri byatsinzwe na Sadio Mane harimo icya penaliti nyuma yuko yari yahushuje indi penaliti mu igice cya mbere kandi ikipe y’igihugu ya Kenya yahawe ikarita y’umutuku yahawe Philemon Otieno nyuma y’ikosa yakoreye Ismaila Sarr bakamuha ikarita ya kabiri y’umuhondo – Senegal izahura na Uganda mu mikino ya 1/8 kirangiza.

Mu wundi mukino wari wabaye ibitego bibiri bya Adam Ounas n’ikindi cyatsinzwe na Islam Slimani byose byabonetse mu igice cya mbere nibyo bifashije ikipe y’igihugu ya Algeria kwitwara neza itsinda Tanzania ibitego 3-0, Tanzania ihise isezererwa muri aya marushanwa mu gihe ikipe y’igihugu ya Algeria yo yabonye itike ya 1/8 kirangiza ikaba yazamutse iyoboye itsinda.

Mugisha Aimé-Thierry

No comments so far.

Be first to leave comment below.

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by Live Score & Live Score App