iwacu_250_logo
AFCON: Nigeria v Cameroon, Ghana v Tunisia, Egypt v South Africa & Uko amakipe azacakirana muri 1/8 kirangiza

Uyu munsi nibwo imikino y’amatsinda y’igikombe cy’Afurika yageze ku musozo aho hamaze kumenyekana amakipe yageze muri 1/8 kirangiza cy’igikombe cy’Afurika nyuma y’imikino imaze kurangira mukanya yo mu itsinda rya nyuma aho Mali itsinze Angola na Tunisia ikanganya na Maurtania.

Uyu munsi hari hateganyijwe imikino ine yo mu amatsinda abiri ya nyuma aho ikipe nka Ghana yitwaye neza ikabona itike ya 1/8 kirangiza nyuma yo gutsinda Guinea-Bissau ndetse na Cameroon ikabona itike na Benin yazamutse nkiyatsinzwe neza nyuma yo kunganya na Cameroon yiyongera kuri DR Congo na Guinea zamaze kubona itiye ya 1/8 kirangiza nk’amakipe yatsinzwe neza.

Mu mikino imaze kurangira mukanya ikipe ya Mali izamutse iyoboye itsinda rya nyuma aho itsinze Angola igitego 1-0 cyatsinzwe na Amadou Diawara mu gihe ku rundi ruhande ikipe ya Tunisia izamutse iri ku mwanya wa kabiri nyuma yo kunganya na Maurtania 0-0 bihise biha amahirwe ikipe ya South Africa kuzamuka nk’iyatsinzwe neza.

Imikino ya 1/8 kirangiza hagaragayemo imikino imwe nimwe yo kwitega cyane, imikino ikomeye cyane yagiye ihuza amakipe afite izina rikomeye ku mugabane w’Afurika harimo nka Ghana v Tunisia, Mali v Ivory Coast na Nigeria izaba icakirana na Cameroon mu gihe imwe mu makipe akomoka muri Afurika y’Uburasirazuba izaba ihura na Senegal iyo ni Uganda kandi DR Congo ikazaba ihura na Madagascar yatunguranye cyane.

Uko amakipe azahura muri 1/8 kirangiza

Kuwa Gatanu, 05 Nyakanga

18:00 CAT | Morocco v Benin
21:00 CAT | Uganda v Senegal

Kuwa Gatandatu, 06 Nyakanga

18:00 CAT | Nigeria v Cameroon
21:00 CAT | Egypt v South Africa

Ku Cyumweru, 07 Nyakanga

18:00 CAT | Madagascar v DR Congo
21:00 CAT | Algeria v Guinea

Kuwa Mbere, 08 Nyakanga

18:00 CAT | Mali v Ivory Coast
21:00 CAT | Ghana v Tunisia

Mbibutsa ko iyi mikino yose muzayikurikira hano LIVE!

Mugisha Aimé-Thierry

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by Live Score & Live Score App