iwacu_250_logo
Bayern Munich yegukanye DFB-Pokal itsinze RB Leipzig na Valencia yegukana Copa del Rey itsinze Barcelona Bayern Munich yegukanye DFB-Pokal itsinze RB Leipzig na Valencia yegukana Copa del Rey itsinze Barcelona
Bayern Munich yegukanye DFB-Pokal itsinze RB Leipzig na Valencia yegukana Copa del Rey itsinze Barcelona

INSHAMAKE

  • FT: Barcelona 1-2 Valencia
  • FT: Bayern Munich 3-0 RB Leipzig
  • Bayern Munich yegukanye DFB-Pokal 2019 itsinze RB Leipzig
  • Valencia niyo yegukanye Copa del Rey 2019 itsinze Barcelona
  • Ibitego bya Bayern byatsinzwe na Lewandowski (2) & Coman
  • Ibitego bya Valencia byatsinzwe na Rodrigo & Kevin Gameiro
  • Igitego kimwe rukumbi cya Barcelona cyatsinzwe na Lionel Messi

 

23:15 CAT

BYE! BYE! BYE! BYE!

Ndashimira buri umwe wese twabanye kuri iyi mikino yo kuri uyu mugoroba, Bayern Munich yabyitwayemo neza yegukana igikombe cya DFB-Pokal nyuma yo gutsinda Leipzig na Valencia yegukana igikombe Copa del Rey nyuma yo gitsinda Barcelona. Abatsinze muryogerwe n’intsinzi kandi abatsinzwe muzagerageza ubutaha.

23:10 CAT

Mbega ibintu biraza kuba ku bayobozi ba Barcelona.

Nibyo, batwaye igikombe cya shampiyona ariko bafite ibibazo byinshi byo kubazwa urebye uburyo bitwaye ku mukino wa nyuma wa Champions League wa 1/2 kirangiza ndetse n’urwego berekanye ku mukino wa nyuma wa Copa del Rey.

Valencia mwarakoze cyane, mukwiye gushimwa. Umutoza wa Valencia, Marcelino Garcia Toral ntabwo yigeze atsinda umukino numwe mu mikino 20 yaherukaga guhura na Barcelona ariko ubu arabikoze.

Mwakoze gusoma.

22:55 CAT

 

BREAKING – VALENCIA ITWAYE COPA DEL REY

 

BARCELONA 1-2 VALENCIA

 

Ibitego bya Rodrigo na Kevin Gameiro byabonetse mu gice cya mbere bifashije Valencia kwegukana igikombe cy’umwami itsinze Barcelona yari ifite ibibazo byinshi by’imvune, Lionel Messi niwe watsinze igitego kimwe rukumbi cya Barcelona.

22:50 CAT

IMINOTA ITANU Y’INYONGERA

BARCELONA 1-2 VALENCIA

Baduhaye iminota itanu y’inyongera kuri uyu mukino, Barcelona ikiri inyuma igitego kimwe kuri bibiri bya Valencia muri uyu mukino wo guhatanira igikombe cy’umwami.

22:32 CAT

 

GOOAALL!! LIONEL MESSI

 

BARCELONA 1-2 VALENCIA

 

Lionel Messi yinjiyemo neza nyuma y’umutwe wari utewe na Gerard Pique uturuttse kuri Corner, ukurwamo neza na Jaume Domenech nuko Lionel Messi ahita atsinda igitego cya Barcelona.

 

Iminota 15 yo gukinwa hano. Wabonye iki Valencia?

22:17 CAT

POTO! POTO! POTO!

BARCELONA 0-2 VALENCIA

Lionel Messi ashobora kuba yarebye amashusho wenyine muri HT

Atanze umupira mwiza cyane mu kibuga hagari kuva ku ruhande rw’iburyo akinana na Malcom mbere yo kurekura ishoti ari inyuma y’urubuga rw’amahina umupira ugonga igiti k’izamu.

Byiza cyane! Ibindi byinshi.

22:00 CAT

IGICE CYA KABIRI KIRATANGIYE

BARCELONA 0-2 VALENCIA

Igice cya kabiri kikaba gitangiye mu mukino wa nyuma wa Copa del Rey

21:51 CAT

 

BREAKINGBAYERN MUNICH YEGUKANYE DFB-POKAL

 

BAYERN MUNICH 3-0 RB LEIPZIG

 

Umukino ukaba urangiye Bayern Munich itsinze RB Leipzig ibitego 3-0 byatsinzwe na Robert Lewandowski watsizemo ibitego bibiri nikindi cyatsinzwe na Kingsley Coman bivuze ko Bayern Munich yegukanye igikombe cy’igihugu cy’Ubudage cya 2019.

21:49 CAT

HALF-TMIE

BARCELONA 0-2 VALENCIA

Igice cya mbere kirarangiye Barcelona ikubiswe bikomeye cyane

21:48 CAT

 

GOOAALL!! LEWANDOWSKI

 

BAYERN MUNICH 3-0 RB LEIPZIG

 

Joshua Kimmich ahaye umupira Robert Lewandowski ari wenyine kandi nta kosa ajya akora.

 

Uyu rutahizamu uturuka muri Poland yari asigaranye na Ibrahima Konate, nuko asunika umupira awerekeza mu rubuga rw’amahina nuko arekura ishoti Peter Gulacsi ntiyamenya uko byagenze.

 

Igitego cya 40 cye muri uyu mwaka w’imikino.

21:46 CAT

BARCELONA 0-2 VALENCIA

Nyuma na nyuma Lionel Messi ashatse uburyo bwiza mu rubuga rw’amahina ariko ishori rye rugufi cyane rifatwa na Jaume Domenech uhagaze mu izamu rya Valencia

78 MINS

 

GOOAALL!! KINGSLEY COMAN

 

BAYERN MUNICH 2-0 RB LEIPZIG

 

Ntabwo bishoboka kuva ku myaka 22 y’amavuko!

 

Umupira uje uturutse mu kirere nuko Kingsley COman awushyira hasi n’ubuhanga bwinshi cyane akoresheje ukuguru kwe kw’iburyo awuhidura mu kumoso mbere yuko arekura ishoti ryerekera kuri Peter Gulacsi.

 

Ibikombe bibiri bya Bayern Munich?

21:34 CAT

 

GOOAALL!! RODRIGO

 

BARCELONA 0-2 VALENCIA

 

Ibi nibiki biri kuba muri Espanye?

 

Carlos Soler yandagaje Jordi Alba ku ruhande rw’iburyo nuko arekura umupira ahagana muri metero esheshatu nuko Rodrigo aterekaho umutwe umupira werekeza mu rushundura.

21:28 CAT

BAYERN MUNICH 1-0 RB LEIPZIG

Habayeho gusimbuza ku mpande zombi aho Corentin Tolisso utaragaragaye muri uyu mwaka w’imikino kubera ikibazo cy’imvune yinjiye asimbuye Javi Martinez ku ruhande rwa Bayern Munich mu gihe Kornard Laimer asimbuye Tyler Adams ku ruhande rwa RB Leipzig.

21:25 CAT

BAYERN MUNICH 1-0 RB LEIPZIG

Thiago yakabaye atsinze igitego cya kabiri cya Bayern Munich. Arekuye umupira ari inyuma y’urubuga rw’amahina ariko ugongana na ba myugariro ba Leipzig na Thomas Muller agerageje gusobyamo biranga kubera yari yakerewe.

Birashyishye cyane kuri Olympiastadion.

21:23 CAT

 

GOOAALL!! KEVIN GAMEIRO

 

BARCELONA 0-1 VALENCIA

 

Byaba byiza tuvuze ko agitsinze neza.

 

Valencia iterekamo igitego gitsinzwe na Kevin Gameiro ku mupira mwiza ahawe na Jose Gaya ku ruhande rw’ibumoso nuko atera ishoti ahagana mu rubuga rw’amahina Jasper Cillesen ntiyamenya aho umupira unyuze.

 

Messi yavuzeko iyi kipe nitakaza Copa del Rey biratuma yiyumva nabi cyane…

21:16 CAT

BAYERN MUNICH 1-0 RB LEIPZIG

Philippe Coutinho, avuye mu mvune vuba (nika nimugoroba) ari gukinana na Athur Melo mu kibuga hagati ariko arirukanse aramuhunga. Uyu musore wahoze akinira Liverpool akundaguceceka cyane igihe atsinze igitego.

21:11 CAT

BAYERN MUNICH 1-0 RB LEIPZIG

Manuel Neuer nanone yitambitse Leipzig.

Emil Fosberg arekuye ishoti wenyine arebana na Manuel Neuer ariko uyu musore w’Umudage akuramo umupira ndetse atuma ishoti ry’uyu mwataka wa Leipzig rigonga igiti cy’izamu.

21:08 CAT

BARCELONA 0-0 VALENCIA

Myugariro wa Barcelona, Clement Lenglet ahereje umupira mwiza rutahizamu wa Valencia, Rodrigo wakabaye awuhereje Jasper Cillesen akawukuraho.

Afashe umupira imbere yuyu muzamu w’Umudage awutera imbere y’izamu ariko bihaye umwanya Gerard Pique ngo awukure ku izamu rya Barcelona.

Imikinire y’agatangaza!

21:00 CAT

UMUKINO URATANGIYE

BARCELONA 0-0 VALENCIA

Ikaze kuri uyu mukino wa nyuma wa Copa del Rey

21:00 CAT

IGICE CYA KABIRI KIRATANGIYE

BAYERN MUNICH 1-0 RB LEIPZIG

Ikaze mu igice cya kabiri cyuyu mukino

20:58 CAT

ABAKINNYI BABANJEMO

BARCELONA v VALENCIA (21:00 CAT)

Barcelona XI: Jasper Cillesse, Semedo, Pique, Lenglet, Alba, Busquets, Rakitic, Arthur, Roberto, Messi, Coutinho.

Valencia XI: Jaume, Wass, Garay, Paulista, Gaya, Guedes, Coquelin, Parejo, Soler, Rodrigo, Gameiro.

20:49 CAT

HALF-TIME

BAYERN MUNICH 1-0 LEIPZIG

Abasore ba Niko Kovac birasha nkaho bagiye kwegukana igikombe cya kabiri.

Bayern Munich isoje igice cya mbere iyoboye ku gitego cyatsinzwe na Robert Lewandowski.

20:47 CAT

Thomas Muller yakabaye atsinze hano

Yari ahawe umupira mwiza na Mats Hummers inyuma y’urubuga rw’amahia ariko ntabwo ashizemo imbaraga ngo yegere Peter Gulacsi uhagaze mu izamu rya Leipzig.

Leipzig iraza gusenga ngo igice cya mbere kirangire.

20:43 CAT

BAYERN MUNICH 1-0 LEIPZIG

Kwigaragaza kwa Ibrahima Konate!

Kingsley Coman yari ahinduye umupira uhura na Mats Hummels nyuma yo guhindukiza umuzamu wa Leipzig byasaga nkaho ari igitego cya kabiri cya Bayern Munich – Umupira ugeze ku murongo w’izamu ukurwaho neza na Konate.

20:40 CAT

BAYERN MUNICH 1-0 RB LEIPZIG

Bayern Munich niyo iri kuyobora umukino kuva yabona igitego. Thomas Muller atwaye umupira akinana neza na Joshua Kimmich ku ruhande rw’iburyo ariko ntabwo abashije kuwuhindura neza imbere y’izamu rya Leipzig kuriyi nshuro.

29 MINS

 

GOOAALL!! LEWANDOWSKI

 

BAYERN MUNICH 1-0 RB LEIPZIG

 

Kingsley Coman akinanye neza na David Alaba ku ruhande rw’Ibumoso nuko arekura umupira mwiza cyane uhura na Robert Lewandowski ahagana muri penaliti nuko uyu musore uturuka muri Poland atereka umupira mu nguni y’izamu rya Gulacsi.

20:25 CAT

BAYERN MUNICH 0-0 RB LEIPZIG

Leipzig yarigerageje nanone aho Emil Fosberg agerageje gukinana na Timo Werner ariko Joshua Kimmich akuraho umupira mu buryo bwiza cyane.

20:19 CAT

BAYERN MUNICH 0-0 RB LEIPZIG

RB Leipzig itangiye kugenzura umukino neza hano – bari kotsa igitutu Bayern Munich cyane. Ralf Rangnick ashobora kuza kwizera ko uruhande rwe rwaza kubona amahirwe hakiri kare kubera uburyo bari gukina neza hakiri kare.

20:15 CAT

BAYERN MUNICH 0-0 RB LEIPZIG

Manuel Neuer akuramo umupira neza wari uturutse muri corner ushyirwa ku mutwe na Yussuf Poulsen. Uyu musore ufite ubwenegihugu bw’Ubudage akuyemo umupira mwiza n’akaboko ke k’uburyo.

20:10 CAT

BAYERN MUNICH 0-0 RB LEIPZIG

Imyaka itandatu ishize (25 Gicurasi 2013), Leipzig yanganyije igitego 1-1 na Barliner AK 07 muri Regionalliga Nordost (Ikiciro cya kane) imbere y’abafana 509 bonyine. Ubu biratandukanye cyane.

20:06 CAT

BAYERN MUNICH 0-0 RB LEIPZIG

Franck Ribery na Arjen Robben bose batsinze ibitego mu mukino wabo wanyuma wa shampiyona y’Ubudage wabaye kuwa Gatandatu, baraza gukora ibisa nkabyo uyu munsi, niki barakorera Niko Kovac muri uyu mukino wabo wa nyuma nk’abakinnyi ba Bayern Munich? Rafinha nawe yagaragaye ku mukino wo kuwa Gatandatu.

20:00 CAT

UMUKINO URATANGIYE

BAYERN MUNICH 0-0 RB LEIPZIG

Umukino ukaba umaze gutangira ku mpande zombi

20:00 CAT

BAYERN MUNICH v LEIPZIG (20:00 CAT)

Bayern Munich igeze ku mukino wa nyuma wa DFB-Pokal ishaka igikombe cya 19 mu gihe RassenBall Leipzig igishaka ku nshuro ya mbere mu mateka yayo. Bayern Munich igeze ku mukino wa nyuma inshuro ya kabiri yikurikiranya ariko umwaka w’imikino ushize ntabwo yabashije gutwara igikombe kuko yatsinzwe na Eintracht Frankfurt yatozwaga na Niko Kovac uri gutoza Bayern Munich kugeza ubu.

19:47 CAT

ABAKINNYI BABANJEMO

BAYERN MUNICH v RB LEIPZIG (20:00 CAT)

Bayern Munich XI: Manuel Neuer, Kimmich, Alaba, Hummels, Sule, Martnez, Thiago Alcantara, Gnabry, Muller, Coman, Lewandowski.

RB Leipzig XI: Gulacsi, Kostemann, Konate, Orban, Halstenberg, Adams, Sabitzer, Kampl, Forsberg, Poulse, Werner.

ABASIMBURA

RB Leipzig: Dayot Upamecano, Amadou Haidara, Matheus Cunha, Nordi Mukiele, Konrad Laimer, Yvon Mvogo, Diego Demme.

Bayern Munich: Franck Ribery, Arjen Robben, Rafinha, Jerome Boateng, Corentin Tolisso, Sven Ulriech, Renato Sanches.

19:30 CAT

IKAZE KURI MWESE

Mbanje kwakira mwe mwese tugiye kubana muri ibi birori byo kuri uyu munsi, Barcelona igiye guhura na Valencia mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’umwami. Bayern Munich igiye guhura na RassenBall Leipzig mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu cy’Ubudage. 

Image result for copa del rey

Image result for bayern v leipzig

Emmy bahati Dido

No comments so far.

Be first to leave comment below.

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Powered by Live Score & Live Score App